Auddy yaririmbye indirimbo kuri nyirasenge wishwe muri Jenoside
Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bahanzi bagaragaza ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kubaho babinyujije mu bihangano byabo. Auddy Kelly yakoze indirimbo yise ‘Chantal’ nyirasenge wishwe muri icyo gihe.
Ni nyuma yo guhura na Butera Charles umugabo wa nyirasenge akamubwira byinshi ku buzima bwe na Chantal umugore we wishwe muri Jenoside.
Amagambo Charles yageneye Chantal umugore we mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndibuka umunsi twavuganye bwa mbere, ndibuka iya 04/01/1992, ubwo twasezeranaga ko nta kindi cyadutandukanya uretse urupfu.
Ndibuka iya 26/11/1992, ubwo impundu zatahaga iwacu wambyariye imfura
y’umuhungu. Ndibuka ingeso nziza wigiriraga n’ubwiza butagereranywa.
Ndibuka igikundiro n’urugwiro wagiraga mu bato n’abakuru. Ndibuka imishinga twateguranye tutazigera dusoza. Ndibuka Chrispin atangiye gutaguza cyangwa yicaye hagati yacu avuga urukonjo, ndibuka imisozi twarenze mbahungisha ababisha ariko bakanga bakabantwara.
Nakomeje kwiyemeza kuzababera igitambo ariko biranga bigenda ukundi, Ndibuka iya 04/04/1994 ku wa mbere wa Pasika ubwo twari kumwe tutazi ko ari ubwa nyuma.
Nyamara amagambo wambwiraga nuko wangaga ko nkuva iruhande byasaga n’ibincira amarenga sinamenya kuyisobanurira. Nagenze imisozi nshakisha uwambwira irengero ryanyu ndaheba. Amakuru namenye nuko mwaba mutakiriho, ariko nananiwe kubyakira no kubyemera.
Ndakubona buri joro turi kumwe,ijwi ryawe numva buri gihe rinyongorera,
amarira agashoka nk’uruhinja nkabyuka amaso yatukuye imisego yatose.
Ayanjye yanze no gutemba ajya mu nda. Nakomeje kwizera ko wahungiye mu bihugu bya kure wenda tuzatinda tugahura. Aho ngereye imahanga, iyo ngeze ahari abantu benshi, buri gihe mbonamo nibura umwe usa nawe umutima ugasimbuka!!
Nyuma y’imyaka 12 nibwo numvise bambwira ko noneho byarangiye neza, ndetse ngo hari n’ababibonye. Numvise ko yabatanze bakabapakira camionnette, ngo wayuriye n’ubutwali bwinshi kuko waruzi ko jye napfuye kera.
Harya ngo warimo ugerageza guheka umwana igitero kiba kiraje…?? Ngo umurambo wawe bawuzungurukanye ku ngorofani, mbega agashinyaguro!! Numvise ko nyuma y’imyaka 12 mu cyobo cya rusange basanze ugihetse umwana yarakumiye ku mugongo.
Igendere shenge, igendere n’ubundi nta muntu usa nawe wisazira, igendere wagiye ntawe mwanduranije, igendere ijabo kwa Jabiro, igendere wasanze So na Sobukwe, igendere wasanze Mama na Nyokobukwe, igendere wasanze abavandimwe, abo bose niko nabo bagukundaga. Jyewe sinkiri wa wundi uzi, izuba ryarazimye umutima ucura icuraburindi.
Uwawe iteka ryose.
https://www.youtube.com/watch?v=9V1PIngzLBE&feature=youtu.be
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Yoooo mbega umugabo uteye agahinda
humura nturiwenyine
@umuseke:uyu Chantal ni nyina wabo wa Audy Kelly ntabwo ari Nyirasenge donc ni murumuna wa nyina!! Naho Charles agahinda karamusabitse amarira ye ni menshiiii ariko komera wikomeze ukomeze ubeho abaguhemukiye batazakubona ugaragurika!! Chantal we genda wa mwiza pe!!! Ndibuka iyi couple 1993 ari beza weee!!! Interahamwe muri abahemu gusa
Comments are closed.