Kayirebwa yashimiye Ange na Pamella bigana ijwi rye
Mu gitaramo yise {Inganzo ya Kayirebwa}, Cécile Kayirebwa yashimiye cyane abakobwa b’impanga Ange na Pamella basubiramo indirimbo ze ku buryo utatandukanya ijwi rye n’iryabo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Mata 2017 muri Marriot Hotel niho habareye icyo gitaramo. Nubwo cyari igitaramo gihenze, abantu bari benshi baje kumva zimwe mu ndirimbo babyirutse bumva za Kayirebwa.
Kayirebwa ntiyaririmbye wenyine. Yaje guha umwanya Andy Bumuntu umuhanzi mushya ariko wumvikanisha ubuhanga mu miririmbire ye nawe ashimisha abitabiriye icyo gitaramo.
Mu murya w’inanga gakondo, Deo Munyakazi nawe yafatanyije na Cécile Kayirebwa ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zaba izakunzwe zo ha mbere n’iz’ubu.
Icyo gitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye za leta bari baje gushyigikira Kayirebwa.
Andy bumuntu waririmbye indirimbo ze zirimo Ndashaje ndetse na Mukadata, yavuze ko anezezwa n’inganzo ya Kayirebwa kuko asanga ari inganzo yuzuye umuco nyarwanda.
Kayirebwa yaririmbye indirimbo yise Cyusa,inzozi,ntarari, n’izindi. Abanyeshuri bo ku Nyundo nabo baje guhabwa umwanya bagaragaza mu micurangire yabo mu ndirimbo za Kamaliza.
Photos © Mugunga Evode/UM– USEKE
Evode Mugunga
UM– USEKE.RW