Digiqole ad

Abahanzi bazahatanira PGGSS 7 basuye urwibutso rwa Gisozi

 Abahanzi  bazahatanira PGGSS 7 basuye urwibutso rwa Gisozi

Abahanzi n’abahagarariye Bralirwa bashyize indabo ahashyinguye imibiri

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye gutangira ku nshuro ya 7, basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amwe mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bafashe umunota wo kwibuka imibiri y’inzirakarenganye ishyinguye muri urwo rwibutso

Mu byo basobanuriwe ubwo batambagizwaga inyubako irimo amateka yo muri Jenoside, ni uko Jenoside itateguriwe isaha imwe n’iminota 30 dore ko indege ya Habyarimana ikigwa aribwo ubwicanyi bwatangiye.

Ahubwo ni umugambi wari umaze igihe utegurwa ahubwo hategerejwe gukora ku mbarutso ngo ibyo bateguye babishyire mu bikorwa.

Mu bahanzi 10 bari muri iri rushanwa, benshi mu gihe cya Jenoside bari abana bato ntabyo babonye. Gusa babuze ababyeyi, abavandimwe n’inshuti.

Social Mula witabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere, yabwiye Umuseke ko igikorwa cyo gusura inzibutso gikwiye kuzahoraho iteka.

Kuko urubyiruko ruto ariho ruzajya rumenyera amateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994 kubera ubuyobozi bubi bityo narwo rukaba rwazaharanira ko ibyabaye bitazongera.

Abo bahanzi uretse gusura urwibutso bakanasobanurirwa amateka yo muri Jenoside, batanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu {500.000 frw}.

Biteganyijwe ko muri iki gihe cy’iminsi 100 abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo bahanzi bazakomeza kugenda bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abarokotse Jenoside.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors {EAP} itegura iri rushanwa ku bufatanye na Bralirwa, yabwiye Umuseke ko mu cyumweru gitaha bafite gahunda yo kujya ku Gisenyi gutanga Mituelle de Santé.

Ibitaramo by’iri rushanwa biteganyijwe ko bizatangira tariki ya 20 Gicurasi 2017 bikarangira ku ya 24 Kamena 2017 ari nabwo hazahembwa uwegukanye iryo rushanwa.

Abahanzi n’abahagarariye Bralirwa bashyize indabo ahashyinguye imibiri
Basobanuriwe intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Aha barimo basobanurirwa uko bagomba kwitwara mu nzu irimo byinshi mu bigaragaza amateka
Olivis, Mico The Best, Paccy na Danny Nanone
Mu cyumba kirimo amafoto y’imibiri ishyinguye muri urwo rwibutso, Oda Paccy yahatinze

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish