Digiqole ad

Fearless avuga ko amafoto ye ariyo amucururiza mu muziki

 Fearless avuga ko amafoto ye ariyo amucururiza mu muziki

Fearless avuga ko amafoto ye ariyo amucururiza mu muziki

Keza Fearless wamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye nyuma akaza kuba umuhanzikazi, avuga ko amafoto agaragaza imiterere ye ariyo amufasha gucuruza mu muziki. Ntaho bihurira no kwitwa indaya, ikirara n’ibindi.

Fearless avuga ko amafoto ye ariyo amucururiza mu muziki

Bitewe n’umuco w’ibihugu bimwe na bimwe, abahanzi bamwe birinda kwiha rubanda ngo ahanini batagabanya umubare w’abakunzi babo.

Ku rundi ruhande ariko, hari n’aho bamwe babibonamo ahubwo uburyo bwo kubakurura ari benshi ku mbuga nkoranyambaga ari naho basigaye bamenyekanishiriza ibikorwa byabo by’umuziki mbere yo kubishyira hanze.

“Si ugushaka kwica umuco w’igihugu cyanjye. Ariko ku muhanzi hari ibidufasha kuba twagira abakunzi badukurikira ari benshi. Hari ushaka kumva ibihangano byanjye bitewe nuko yambonye”– Fearless.

Akomeza avuga ko abantu batagakwiye kwita ku migaragarire y’umuhanzi uwo ariwe wese. Ko bakise ku bikorwa akora n’abo afasha mu byishim byabo.

Uretse ibyo Fearless avuga ku mafoto agaragaza imiterere ye, mu minsi ishize Oda Paccy nawe yavuze ko amafoto nk’ayo hari byinshi afasha abahanzi kazi.

Iyo myambarire RALC iyivugaho iki?

Mu kiganiro na Niyomugaba Jonathan ushinzwe kurengera umuco binyuze mu majwi no mu mashusho yagiranye na Umuseke mu mpera za 2016, yavuze ko imyambarire ari kimwe mu biranga sosiyete runaka.

Yagize ati “ Imyitwarire, imigirire, imitekerereze nibyo bigize umuco. Iyo tuvuze umuco tuba tuvuze ibyo byose. Umuco nyarwanda ntabwo ufungiranye, ntabwo ubuza ko twakira indi mico idufitiye akamaro. Twakiriye indimi z’amahanga, imyambaro, ibyo kurya by’amahanga kandi ni ibintu byari bisanzwe na kera bavuga ko ibishyimbo ari umwami wabizanye igihe yari yateye amahanga akazana imbuto yabyo irahingwa. Kuba haraje imyambaro idufubika, idukwiza bikaza kuba akamenyero bikaba umuco, ntabwo twasubira inyuma ngo tuvuge ngo reka tubikuremo twambare ubusa”.

Uretse icyo izo mpande zose zivuga ku myambarire y’abahanzi, hari abavuga ko kuba hari abahanzi bambara imyenda igaragaza ubwambure bwabo biterwa no kuba barabyirutse bareba umuziki wo hanze cyane kandi aribyo biba byiganjemo.

https://www.youtube.com/watch?v=oaauGMAThW0

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish