Abacuruzi bo muri Uganda basabye Museveni gushyira igitutu ku ngabo za Leta ya Slava Kirr zikabishyura miliyari 1.8 Shs kuko zabangirije ibicuruzwa byabo mu gikorwa cya gisirikare bise Tiger operation mu gace ka Owiny Kibul na Magwi County. Abacuruzi bavuga ko ingabo SPLA za Sudani y’epfo zatwitse amaduka yabo ubwo zasubiranagamo kubera ko abari bamaze […]Irambuye
Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu kagali ka Karama mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wo kuri uyu gatandatu, Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese aramutse arebye ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ashobora gukeka ko ibyo bakora ari ibitangaza, ariko ngo mu by’ukuri si byo ahubwo ni ibikorwa bifatika. Yashimiye abaje kwifatanya […]Irambuye
Polisi ya Kenya yakwirakwije amafoto ahantu henshi y’umugore witwa Faraj Rukia Mbarak umugore wa Ramadhan Kufungwa nyuma y’ibitero bya amagerenade byahitanye batatu mu mujyi wa Mombasa. Umuntu uzatanga amakuru amenyesha aho uyu mugore aherereye azahembwa ibihumbi 20$. Uyu mugore wahitanye abantu batatu kuri uyu wa kane Police ifite amakuru y’uko yaba aherereye mu majyaruguru ashyira […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bwemeye ko bugiye kubakira inzu umukecuru w’incike utuye mu mudugudu wa Ruhina, akagari ka Ruli witwa Nyiramatama Généreuse, uba mu nzu bigaragara ko nta gihe kirekire yari isigaje ngo igwe. Nyiramatama Généreuse afite imyaka 71 y’amavuko asanzwe atuye mu nzu yubakishije ibyondo, ibiti bito n’imbariro, ifite icyumba […]Irambuye
Abatabazi baremeza ko hari abimukira 200 bashobora kuba bahitanywe n’amazi ubwo ubwato bubiri bwarohamaga bugerageza kwambuka inyanja ya Mediterane. Ubwato bwa mbere bwarimo abantu 50 byarohamye ejo hanyuma buza gukurikirwa n’ubundi bwarimo abantu 400 nabwo burarohama. Iyi mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Zuwara uturanye n’inkombe kandi kugeza ubu nta makuru y’abarokotse iriya mpanuka aratangazwa. Ariya […]Irambuye
Nyuma y’uko arashwe ariko Imana igakinga akaboko, Pierre Claver Mbonimpa uri ku isonga mu guharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’imfungwa by’umwihariko, yagiye kwivuriza mu Bubiligi ibikomere yatewe n’amasasu ndetse n’ubundi burwayi bwose yari afite. Ubu ari koroherwa kandi yaseranyije Abarundi ko nakira azaguruka mu Burundi gukomeza urugamba rwo guharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. […]Irambuye
Kicukiro – Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Kaminuza ya INILAK yahuje abahanga baturutse muri za Kaminuza zo mu karere ndetse n’urugaga mpuzamashyirahamwe, baganiriye ku buryo bwashyirwaho ngo abarebwa n’iterambere babashe kurigeraho bakoresheje umutungo kamere ariko batangije ibidukikije kuko aribyo ngombi ihetse byose. Hon Sen Prof Laurent Nkusi wari umushyitsi mukuru yavuze ku ngamba Leta y’u […]Irambuye
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Mpanda(VTC Mpanga) ryo mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, ryatangije gahunda yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, ndetse n’abandi batagize amahirwe yo gukomeza amasomo yabo ngo bayasoze neza. Iyo gahunda isanzwe iri mucyo Leta yise National Employment Program(NEP) igamije gufasha urubyiruko rutagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye […]Irambuye
Nyuma y’uko yari yabanje kwanga gusinya amasezerano y’amahoro na Riek Machar batavugaga rumwe, President wa Sudani y’epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu yemeye gusinya ku masezerano y’amahoro, ari buhagarike intambara yari imaze amezi 22. Umuryango mpuzamahanga washyizeho igitutu kuri Salva Kiir ngo ayasinye nyuma y’uko abyanze avuga ko hari ingingo agomba kubanza kwigaho neza […]Irambuye
Virginia – Abakozi babiri ba Televiziyo yitwa WDBJ ikorera muri Leta ya Virginia, USA, bishwe na mugenzi wabo kugeza ubu ukekwa witwa Vester Lee Flanagan, uyu nawe yaje kwirasa arapfa nyuma y’iki gikorwa nk’uko bitangazwa na Associated Press. Flanagan ngo yarashe bagenzi be babiri bakoranaga ubwo bariho bafata amashusho ya ‘Interview’ iri guca Live kuri Televiziyo. Abo yarashe […]Irambuye