Digiqole ad

Libya: Abimukira 200 barakekwaho kugwa mu mazi bagapfa

 Libya: Abimukira 200 barakekwaho kugwa mu mazi bagapfa

Kugeza ubu bamaze kurohora abarenga 50

Abatabazi baremeza ko hari abimukira 200 bashobora kuba bahitanywe n’amazi ubwo ubwato bubiri bwarohamaga bugerageza kwambuka inyanja ya Mediterane.

Kugeza ubu bamaze kurohora abarenga 50
Kugeza ubu bamaze kurohora imibiri 50

Ubwato bwa mbere bwarimo abantu 50  byarohamye ejo hanyuma buza gukurikirwa n’ubundi bwarimo abantu 400 nabwo burarohama.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Zuwara uturanye n’inkombe kandi kugeza ubu nta  makuru y’abarokotse iriya mpanuka aratangazwa.

Ariya mato yarimo abimukira baturutse mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bitaramenyekana, Pakistan, Syria, Morocco na Bangladesh nk’uko umwe mu bashinzwe umutekano yabibwiye Daily mail.

Kugeza ubu imibiri irenga 52 imaze gukurwa mu mazi  hafi y’ikirwa cya Sicile mu Butaliyani.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish