Digiqole ad

USA: Umunyamakuru yishe bagenzi babiri bakoranaga

 USA: Umunyamakuru yishe bagenzi babiri bakoranaga

Virginia – Abakozi babiri ba Televiziyo yitwa WDBJ ikorera muri Leta ya Virginia, USA, bishwe na mugenzi wabo kugeza ubu ukekwa witwa Vester Lee Flanagan, uyu nawe yaje kwirasa arapfa  nyuma y’iki gikorwa nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Yafashe amafoto ari kubica
Yafashe amafoto ari kubica

Flanagan ngo yarashe bagenzi be babiri bakoranaga ubwo bariho bafata amashusho ya ‘Interview’ iri guca Live kuri Televiziyo.

Abo yarashe akica ni umunyamakuru Alison Parke w’imyaka  24, na cameraman Adam Ward w’imyaka 2827 bahise bagwa aho.

Vicki Gardner umugore w’aho hafi wariho ahabwa ‘interview’ nawe yarashwe mu mugongo, yajyanywe kwa muganga aho ubu ngo yabazwe ubuzima bwe bukaba bugenda bumera neza.

Mbere yo kugerageza kwiyahura umwishi yabanje kujya kuri Twitter yerekana amwe mu mafoto akora iki gikorwa kibi n’impamvu yagikoze.

Flanagan avuga ko Alison Parker yamubwiye amagambo y’irondaruhu naho uriya cameraman we akaba ngo yaragiye kumuteranya ku mukozi ushinzwe abandi aho bakoranaga.

Uyu mugizi wa nabi yanashyize Video kuri Twitter arasa aba bakoranaga nubwo yahise ivanwa kuri Twitter.

Mbere y'uko abarasa yabanje arabafotora
Mbere y’uko abarasa yabanje arabafotora

Uyu wahoze ari umukozi w’iyi televiziyo ikorera muri Leta ya Virginia yatumye abantu benshi bariho bareba iki kiganiro cyacaga kuri Televiziyo Live ahubwo bahita babona ubwicanyi bwakorewe abanyamakuru bariho bagikora. Hari hagana saa moya za mu gitondo muri Amerika.

Nyuma yo gukora ubu bwicanyi uyu mugabo yahise akodesha imodoka maze aragenda, gusa police yaje kumufata ahagana saa sita z’amanywa ari mu modoka abanza gusiganwa nabo.

Imodoka yari atwaye ariko yaje kuyigusha hanze y’umuhanda maze Police imugezeho imusangana inguma zikomeye cyane z’amasasu ari nazo zaje kumuhitana nawe.

Uyu mukobwa w'umunyamakuru areba uburyo ari kuraswa n'ubwoba bwinshi
Uyu mukobwa w’umunyamakuru areba uburyo ari kuraswa n’ubwoba bwinshi
Abarebaga ikiganiro kuri Televiziyo bisanze bari kureba ubwicanyi
Abarebaga ikiganiro kuri Televiziyo bisanze bari kureba ubwicanyi
Cameraman warashwe ari hasi, umwishi yamukurikiye amurasa andi masasu ariko Camera yo ikomeza gufata amashusho nayo yari agica Live kuri Televiziyo
Cameraman warashwe ari hasi, umwishi yamukurikiye amurasa andi masasu ariko Camera yo ikomeza gufata amashusho nayo yari agica Live kuri Televiziyo
Alison Parker w'imyaka 24 na Cameraman Ward w'imyaka 27 barashwe bapfir aaho bari mu kazi kuri uyu wa gatatu mu gitondo
Alison Parker w’imyaka 24 na Cameraman Ward w’imyaka 27 barashwe bapfir aaho bari mu kazi kuri uyu wa gatatu mu gitondo

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntabwo yabiciye muri studio …nibura mukosore inkuru

  • Mana yacu, urinde abanyamakuru barishwe bihagije!

  • Uriya munyakenya afite urugamba rutoroshye gukura imbunda mubatutage no gufunga za buticye zizicuruza! Bagurisha imbunda nkabagurica shikareti buri muturage aba ayambariyeho ipantalo

Comments are closed.

en_USEnglish