Ku mwanya wa mbere USA kuri Cocaine, Iceland ku rumogi

Abantu bari basanzwe baziko Ubuholandi aricyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abaturage banywa urumogi cyane ariko ubushakashatsi bwerekanye ko igihugu cya Iceland aricyo kiza ku mwanya wa mbere ku Isi. USA  niyo ya mbere ku Isi ikoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine  na Amphetamine naho Norway ikagira abaturage banywa agasembuye kurusha abandi ku isi. Mu Burayi nyuma […]Irambuye

Uganda: Umudepite asanga Museveni ari nka Yesu Kristu

Ubwo yagezaga ijambo ku Bakristu bo mu gace ka Kigezi ku munsi w’ejo, uwungirije umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda witwa Jacob Oulanyah  yavuze ko President Museveni asanga ari nka Yesu Kristu umwana w’Imana wigomye aho yabaga mu ijuru akaza  gupfira ibyaha by’abanyabyaha ngo bazabone ‘ubuzima bw’iteka’. Abivuga hari mu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka […]Irambuye

Muhanga: Unity Club yemeza ko hari ‘Abarinzi b’Igihango’ bagize uruhare

Mu  biganiro byahuje  inzego zitandukanye  mu Karere ka Muhanga, abagize Unity  Club, na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Unity Club, Iyamuremye Regine, yatangaje ko  bagiye kongera gutoranya abarinzi b’igihango kubera ko bamwe mu bari batowe, basanze baragize uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Hashize amezi abiri igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango  mu […]Irambuye

Abantu miliyoni 47 babana n’uburwayi bwo mu bwonko bwitwa “Dementia”

Kuri uyu wa 25, abashakashatsi b’ i Londres mu Bwongereza basohoye icyegeranyo kigaragaza ko ku isi abantu bakabakaba miliyoni 47 babana n’uburwayi bwo mu bwonko bwitwa “Dementia” butuma umuntu yibasirwa  n’ibibazo byo kwibagirwa. Aba bashakashatsi bagaragaje ko mu mwaka wa 2009, ubu burwayi bwari bufitwe n’abantu miliyoni 35 bityo ko mu gihe hataboneka ubuvuzi bwihariye […]Irambuye

Twibukiranye uko amazi atembera ku isi no mu kirere(Water Cycle)

Dushingiye ku ihame ry’umuhanga mu bugenge(physique) n’ubutabire(chimie) witwaga Antoine de Lavoisier, muri physique na Chimie nta kintu gitakara, ahubwo kirahinduka kikaba cyangwa kikajya mu kindi. Amazi twasanze kuri uyu mubumbe yose aracyahari n’ubwo yanduye andi akaba yarirundanyirije ahantu runaka( glaciers). Uko amazi atembera Ubusanzwe amazi aratembera akava mu kirere(igihe imvura igwa)akaza ku butaka, bugatoha amwe akinjiramo […]Irambuye

Musanze: Urubyiruko rusaba ko rwasonerwa imisoro yaba rwiyemezamirio banini

Ba rwiyemezamirimo bato biganjemo urubyiruko bo mu karere ka Musanze basabye abashinzwe ishoramari mu rwego rw’igihugu ko basonerwa cyangwa bakoroherezwa imisoro iremereye ubusanzwe isoreshwa ba rwiyemezamirimo bakuru, ibi ngo bikabafasha mu gutera imbere kwabo. Uretse kuba basoreshwa imisoro iri ku rwego rubarenze, uru rubyiruko rwemeza ko rusoreshwa kandi imisoro iri hejuru ku bikoresho by’ibanze batumiza mu […]Irambuye

Burundi: Amnesty International irashinja Police kwica urubozo abatari bashyigikiye Nkurunziza

Mu kegeranyo Amnesty International yasohowe kuri uyu wa mbere n’Umuryango mpuzamahanga urengera ikiremwamuntu yashinje inzego z’iperereza mu  Burundi gukoresha  ibyuma by’imitarimba, ipasi, ndetse n’aside(acide) mu kubabaza bamwe mu batari bashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu. Ubuhamya umuryango Amnesty International mu bushakashatsi wakoze, wumvise abaturage babajijwe bashinja urwego rw’igipolisi n’urw’ubutasi gushimuta abantu bakekaga ko bitabira […]Irambuye

Ibiganiro hagati ya Koreya zombi byatangiye. Ingabo ziryamiye amajanja

Nyuma y’uko mu cyumweru gishize habaye kurasana hagati y’ibi bihugu byombi ubu  ibiganiro bigamije kureba uko amahoro yagaruka biri kuba. Hagati aho ingabo zo ku mpande zombi  zarimo kwambarira urugamba, zishyira intwaro  ku mipaka. Bijya gutangira Koreya ya ruguru yarakajwe n’uko Koreya ya ruguru yafashe indangurura majwi izishyira hafi y’umupaka wa Koreya ya ruguru itangira […]Irambuye

Boko Haram muri Libya gufasha Islamic State

Amakuru  aravuga ko hari abarwanyi ba Boko Haram 200 bageze mu mujyi wa Sirte muri Libya gufatanya na IS mu bikorwa byabo by’iterabwoba. Muri Werurwe uyu mwaka Boko Haram yari yaramaze gutangaza ko ifite iriya gahunda ariko ubu ngo yayishyize mu bikorwa. Kugeza ubu abantu 1,000  bishwe na Boko Haram ariko kugeza ubu Perezid Muhammad Buhari […]Irambuye

en_USEnglish