Umuryango w’ibihugu by’i Burayi, Union Europeenne, wemeje ko ugiye gusohora impapuro zo gufata no kugeza imbere y’ubutabera abantu bane bivugwa ko bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi bakaba ari inkoramutima za Nkurunziza kubera ngo uruhare bagize mu makimbirane n’ubwicanyi bwatangiye muri Mata muri kiriya gihugu n’ubu akaba atarashira. Biteganyijwe ko izi mpapuro zizashyirwa hanze kuri uyu […]Irambuye
Nyuma y’uko mu murwa mukuru w’igihugu cye hongeye kuvuga amakimbirane, Catherine Samba Panza yaraye ahisemo gusubika uruzinduko yari afite muri New York, USA, akagaruka kureba uko yahagarika amakimbirane yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize. Ubusanzwe Catherine Samba Panza yagombaga kuguma muri USA kuzageza ku italiki ya 01, Ukwakira kuko kuri uwo munsi aribwo yagombaga kuzitabira […]Irambuye
Ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’ibihugu bigize Umuryango mpuzamahanga w’Abibumbye, UN, kuri uyu wa gatanu mu nama yari igamije kwigira hamwe uko imirongo migari igamije iterambere rirambye(Sustainable Development Goals)yazagerwaho, President wa Uganda, Yoweli Museveni yabibukije ko niba bashaka ko isi itera imbere bakwiriye gutega amatwi kandi bagaha agaciro ijwi ry’Abanyafrica kuko nabo bafite uruhare mu […]Irambuye
Senateri Tito Rutaremera yemeza ko Demokarasi ari ikintu cyubakwa gahoro gahoro, kigakura kandi ngo si imwe ku Isi. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’inama yabereye i Kigali yahuje ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, impuguke zirimo abarimu ba kaminuza, n’urubyiruko rwa za Kaminuza rufite aho ruhuriye n’ubuyobozi n’imiyoborere baganira kuri Demokarasi ibereye abaturage, izamura iterambere […]Irambuye
Nk’uko abahanga babyemeza, inzuki ziri mu nyamaswa nto zifasha mu kubangurira ibimera no gutuma ibiribwa biboneka ku isi. Ikibabaje ni uko kubera ubwiyongere bw’ubushyuhe kw’isi buri gutuma imbori( urubori mu buke) z’inzuki zangirika bigatuma zitabasha guhova neza. Ibi bituma umubare w’inzuki waragabanyutse cyane mu myaka 40 ishize bityo n’umusaruro w’ibiribwa bigabanyuka. Ikinyamakuru The Science kivuga […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yaguwe nabi na AS Kigali yayisanze i Muhanga ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa kabiri wa shampionat. Uyu munsi wa kabiri ejo nabwo wari waguye nabi ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura 2 -0. Kuri stade ya Muhanga Rayon Sports yakiriraho amakipe yayisuye, […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu abakekwaho gusenyera Karangwa Jean Bosco wo mu murenge wa Nyankenke, akagari ka Yaramba bagejejwe imbere y’ubutabera aho icyaha cyakorewe baburanishwa mu ruhame, ubushinjacyaha bubasabira gufungwa imyaka 12. Mu bakekwa muri uyu mugambi harimo Habyarimana Evariste, Maisha Jean, Uwimana Emmanuel, Nizeyimana Peter, Arinatwe J.Paul ndetse na Twizeyimana Theoneste . Aba bose uko […]Irambuye
Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun, Umufaransa utoza Arsenal witwa Arsene Wenger w’imyaka 65 yatandukanye n’umufasha we Annie Brosterhous wahoze ari umukinnyi wa Basketball mu myaka yo hambere. Urukiko rw’i Paris rwaciye uru rubanza rwategetse uyu mutoza ko azakomeza guha Annie ibyo amugomba mu rwego rw’imitungo. The Sun yavuze ko bari bamaze igihe batabanye neza. Umwe […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abahanzi 184 bakora mu nzego zitandukanye bahagarutse kuri Stade Amahoro i Remera berekeza mu kigo cy’amahugurwa i Nkumba mu karere ka Burera mu ngando z’ukwezi zigamije kubongerera ubupfura n’ubutore buzabafasha kunoza akazi kabo. Abahanzi bakomeye nk’abahanzi 10 bitabiriye PGGSS nta n’umwe witabiriye kuko ngo bafite amasezerano y’akazi bafite. Aba […]Irambuye
Police y’Ubwongereza ifatanyije n’iya Uganda bafashe imodoka zihenze zigera kuri 29 zari zaribwe mu Bwongereza zikajyanwa muri Uganda. Abakoze iperereza basanze imodoka zibwe zari zashyizwe mu zindi zisanzwe nazo zibwe zose bazishyira mu gishanga, mu kinamba ahantu muri Uganda. Imodoka zibwe mu Bwongereza zifite agaciro ka miliyoni y’ama Euro kandi zagiye zibwa mu mazu atandukanye […]Irambuye