Digiqole ad

Imihindagurikire y’ikirere irangiza imbori z’inzuki

 Imihindagurikire y’ikirere irangiza imbori z’inzuki

Inzuki ntizikibasha guhova neza kubera ko imbori zazo zangiritse

Nk’uko abahanga babyemeza, inzuki ziri mu nyamaswa nto zifasha mu kubangurira ibimera no gutuma ibiribwa biboneka ku isi. Ikibabaje ni uko kubera ubwiyongere bw’ubushyuhe kw’isi buri gutuma imbori( urubori mu buke) z’inzuki zangirika bigatuma zitabasha guhova neza.

Inzuki ntizikibasha guhova neza kubera ko imbori zazo zangiritse
Inzuki ntizikibasha guhova neza kubera ko imbori zazo zangiritse

Ibi bituma umubare w’inzuki waragabanyutse cyane mu myaka 40 ishize bityo n’umusaruro w’ibiribwa bigabanyuka.

Ikinyamakuru The Science kivuga ko imbori z’inzuki nyinshi zamaze kwangirika bigatuma zitabasha gukurura ibintu nkenerwa zikoresha mu gukora ubuki zirya natwe dukunda kandi budufasha mu kwirinda indwara no kubona ibidutunga  byongera ingufu.

Ubusanzwe kugira ngo inzuki zibashe gukurura ibyo zihoova bizisaba kuba zifite ururimi rurerure kandi bisaba ko ziba zariye ubuki bwinshi kugira ngo  zigire imbaraga.

Igituma ibiri kuba ku nzuki ari iby’ingenzi muri iki gihe ni uko ubu imiterere y’inzuki iri guhinduka bitewe ngo guhinduka kw’ikirere (global warming).

Abahanga bemeza ko iyi mihindagurike y’imibiri itari kuba ku nzuki gusa ahubwo iri no ku bindi binyabuzima.

Nubwo hari abavuga ko ibi ari ikimenyetso cy’uko imihindagurikire y’ikirere ituma inyamaswa ndetse n’ibimera byangirika uko ibihe bigenda bihita, hari ababifata nk’ikimenyeto cy’uko ibinyabuzima bihinduka mu miterere yabyo bitewe n’ihinduka ry’ikirere( adaptive evolution).

Muri iki gihe abahanga baremeza ko uko inzuki ziteye byahindutse kubera ihinduka ry'ikirere
Muri iki gihe abahanga baremeza ko uko inzuki ziteye byahindutse kubera ihinduka ry’ikirere

UM– USEKE.RW

en_USEnglish