Digiqole ad

Centrafrique : Samba Panza yahagaritse urugendo muri USA agaruka guhosha amakimbirane

 Centrafrique : Samba Panza yahagaritse urugendo muri USA agaruka guhosha amakimbirane

President Catheline Samba Panza yemeye gusubika urugendo ngo ahoshe amakimbirane ari mu gihugu cye

Nyuma y’uko mu murwa mukuru w’igihugu cye hongeye kuvuga amakimbirane, Catherine Samba Panza yaraye ahisemo gusubika uruzinduko yari afite muri New York, USA, akagaruka kureba uko yahagarika amakimbirane yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize.

President Catheline Samba Panza yemeye gusubika urugendo ngo ahoshe amakimbirane ari mu gihugu cye
President Catheline Samba Panza yemeye gusubika urugendo ngo ahoshe amakimbirane ari mu gihugu cye

Ubusanzwe Catherine Samba Panza yagombaga kuguma muri USA kuzageza ku italiki ya 01, Ukwakira kuko kuri uwo munsi aribwo yagombaga kuzitabira inama yihariye yagombaga kwiga ku gihugu cye kitegura kurangiza inzibacyuho vuba aha.

Guhera ku wa Kane w’Icyumweru gishize i Bangui mu murwa mukuru ubuzima bwari bwahagaze kubera ko za bariyeri zari zashyizwe ahantu hatandukanye.

Jeune Afrique yemeza ko imvururu zabaye mu mpera za kiriya cyumweru zahitanye abantu barenga 20 harimo n’ukuriye umutwe wa Anti Baraka witwa Guy Mazimbele.

Ariya makimbirane yongeye kubura nyuma y’urupfu rw’umumotari wishwe n’abantu bataratangazwa amazina bigatera umujinya abantu bamwe bakajya kumuhorera.

Kuri uyu wa mbere abantu batatu bishwe n’amasasu y’ingabo zigize Umutwe wa UN washinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique, gusa ubuyobozi bwa ziriya ngabo burabihakana.

Nubwo abakuriye Minusca babihakana, Minisitiri w’intebe Mahamat Kamoun we yemeza ko barashe mu bantu bakicamo batatu nk’uko ngo yabibwiye RFI.

Uyu muyobozi yahakanye amakuru avuga ko mu gihugu cye hongeye kuvuka amacakubiri hagati y’amoko ahubwo ashinja abo yise ‘abanzi b’igihugu baba hanze’ kuba aribo bakongeza umuriro bagamije gusubiza inyuma aho ibintu byari bigeze.

Akanama k’umuryango w’Ababibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kavuga gahangayikishijwe n’uko ibintu bimeze muri Centrafrique, kagasaba ko amakimbirane yose yahita ahagarara.

Kemeje ko kazakora ibishobotse byose kagashyigikira ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Catherine Samba Panza ndetse n’amatora yari ateganyijwe akazagenda neza mu mpera z’uyu mwaka.

Byari biteganyijwe ko amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka ariko abakurikiranira hafi uko ibintu bimeze bemeza bizagorana cyane ngo akorwe hashingiwe ku bwumvikane buke bwa Politiki.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish