Digiqole ad

Abahanzi 184 bagiye i Nkumba gutozwa ubutore… Abakomeye ntibaje

 Abahanzi 184 bagiye i Nkumba  gutozwa ubutore… Abakomeye ntibaje

Mariya Yohana (inyuma) yari yaje gutera ishyaka aba bahanzi bagiye i Nkumba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abahanzi 184 bakora mu nzego zitandukanye bahagarutse kuri Stade Amahoro i Remera berekeza mu kigo cy’amahugurwa i Nkumba mu karere ka Burera mu ngando z’ukwezi  zigamije kubongerera ubupfura n’ubutore buzabafasha kunoza akazi kabo. Abahanzi bakomeye nk’abahanzi 10 bitabiriye PGGSS nta n’umwe witabiriye kuko ngo bafite amasezerano y’akazi bafite.

Mariya Yohana (inyuma) yari yaje gutera ishyaka aba bahanzi bagiye i Nkumba
Mariya Yohana (inyuma) yari yaje gutera ishyaka aba bahanzi bagiye i Nkumba

Aba bahanzi bari mu nzego zitandukanye z’ubuhanzi nka muzika, amakinamico, guhamamiriza, kuvuza ingoma, kuvugira inka, gukina filime, n’ibindi…

Bisangwa Ben Nganji umuhanzi wa Reggae uzwi mu makinamico no muri guhimba amagambo asetsa, yavuze ko yizeye kuvana ubumenyi n’uburere mboneragihugu muri izi ngando ndetse ko n’ibiganiro bazagirirayo bizabafasha mu buhanzi bwabo.

Henrlette Ruyonza ushinzwe iki gikorwa muri Minisiteri y’umuco na Siporo yavuze ko nubwo hari abahanzi batitabiriye iki gikorwa ku ikubitiro, ariko ko nta muhanzi uzasigara atagiye mu ngando ngo yigishwe indangagaciro na za kirazira za Kinyarwanda.

Aba bahanzi bakomeye mu Rwanda abenshi ntibitabiriye kuko ngo bafite amasezerano y’akazi basinye n’ibigo bitandukanye ubu bariho bashyira mu bikorwa, gusa ngo bazitabira ibyiciro by’izi ngando z’abahanzi buzakurikiraho nk’uko byemezwa na Mme Ruyonza.

Mu Rwanda hari abahanzi banengwa gukoresha amagambo ashobora kumvikana nk’urukozasoni cyangwa se indirimbo zabo zikaba zirimo ibihabanye n’umuco nyarwanda, izi ngando zikazaba umwanya wo kuganira kuri ibi no kunoza akazi kabo badatandukiriye indagagaciro z’umuco nyarwanda.

Abahanzi Edouce na Tony (uzwi cyane mu mashusho y'indirimbo nka 'Nikonabaye')
Abahanzi Edouce na Tony (uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo nka ‘Nikonabaye’)
Umuraperi Diplomate, umwe mu bahanga muri iyi njyana, yitabiriye izi ngando
Umuraperi Diplomate, umwe mu bahanga muri iyi njyana, yitabiriye izi ngando
Aba bazwi muri Cinema
Elisabeth Ibyishaka (ubanza ibumoso) uzwi muri Cinema
Bisangwa Nganji Benjamin umuhanzi w'umunyarwenya nawe waje muri aya mahugurwa
Bisangwa Nganji Benjamin umuhanzi w’umunyarwenya nawe waje muri aya mahugurwa
DJ Diilex azwi mu ndirimbo "Kadunde"
DJ Diilex azwi mu ndirimbo “Kadunde”
Partick Nyamitari ari mu bagiye muri izi ngando
Partick Nyamitari ari mu bagiye muri izi ngando
Uyu ni umubyinnyi mu itorero ry'igihugu 'Urukerereza'
Uyu ni umubyinnyi mu itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’
Bagana ku mamodoka yabajyanye i Burera mu ngando
Bagana ku mamodoka yabajyanye i Burera mu ngando

Photos/JP Nizeyimana/UM– USEKE

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • twizeye ko muri aya mahugurwa bazahakura impamba maze bagakomeza kubaka ighugu babicishe mu bugiri bibitsemo

  • Abakagombye kugenda urubyiruko rwibonamo sibo bagiye!!! Ibi sibyo rwose nta contract yikigo nakimwe iruta gahunda za leta. Ubuse niba ba knowless, urban boys, dream boys, jay polly, riderman batarimo bite?

  • indangagaciro z’ubunyarwanda tuzikeneye kuri buri muhanzi! abatagiyeyo babategurire iyabo kuko tubona ari bo bagomba gutanga urugero kandi indangagaciro zaboooooo murazizi!!!!!! ?????? ni ikibazo cy’ingutu. Gahunda za Leta mbere na mbere !!!! contrats zihindurwa n’abazigiranye kandi ntawakwanga ko zigendana na gahunda za leta . Tumenye aho Urubyiruko rwacu rupfira ni mu bintu dusuzugura nk’ibi kandi ari ingenzi kurusha ibindi. Minisiteri y’umuco ibitekerezeho!

  • byiza cyane arko c nubu ndibaza abatabashije kuza ngo kubera impamvu zakazi nuko abagiyeyo ntakazi bagira cg birabatunguye ntibabibatoje ntibizoroha nkabantu batwaye ibikombe bya Gumaguma Super star ko ntababonamo niba ariukubisuzugura kandi ari ibyagaciro byumwihariko nkabanyarwanda bahanwe kbsa Ministeri yumuco na sport irebe uko ibigenza kdi nabo bahanzi bazisonure.

    kadi naministeri yurubyiruko twayisaba ko yazategura ningando zabachomeur dore ko aribo benshi kbsa
    murakoze

  • BABAHANZI BATERA INDA UKO BISHAKIYE BARIHE NGO BAJYE KWIGISHWA UMUCO NYARWANDA?

  • Niba knowless, Jay polly, Amadji, nabandi bagira imvugo nkizabo batagiye birababaje!!!! bariya bagiye ntaribi ryabo kuko ntamvugo mbi ndetse nimyitwarire mibi bagira! ariko abobandi bakwepye nibyerekanako aribigwari birengeje urugero. Ariko ntacyo; kuva birobanuye bakisigaza niho bazagendera rimwe maze batozwe byanyabyo bitari imishinyiko!

  • ewana turababaye bikomeye abahanzi batagiyeyo bategurirwe izabo zikaze kandi babongerere iminsi kuko ako nagasuzuguro rwose J POLLY na DIPLOMATE ndabakunze cyane kubabo bitandukanyije nabiriya bigwari bakajyayo

  • aliko nkabobahanzi bababihaye gusuzugura gahunda za leta bababumva atari abanyarwanda nkabandi? barangiza bakirirwa bivovotango ministere yumuco ntacyibamarira, babacisheho akanyafu. dorenkubu bababavangiye ingengoyimari (budget) ya leta ibayarateganirijwe ikigikorwa, nkubu muliziliya bus ziparitse hariya hari nkeshanu zizakubura abozitwara kandi zarishyuwe, nibiribwa bizabatunga muliyongando ubwo ibyinshi bizamenwa kuberako umubare wariwateganijwe uhindutse baburababirya. ubwose ayomafranga ntabapfuyubusa? Iyonimisoro yacu barikwangiza kubera ubuiyemezi nubusongarere bwabo gusa

  • ariko n ubundi indirimbo za Jay polly na Diplomate zibamo ubwenge muzashishoze muzabibona . Bazi aho bavoma ubwenge, simuri rusarurira mu nduru!

Comments are closed.

en_USEnglish