Digiqole ad

Burundi : Inkoramutima enye za Nkurunziza zigiye gukurikiranwa n’ubutabera

 Burundi : Inkoramutima enye za Nkurunziza zigiye  gukurikiranwa n’ubutabera

Bane mu basirikare bakuru ba Nkurunziza bagiye gushyirirwaho impapuro zo kubafata

Umuryango w’ibihugu by’i Burayi, Union Europeenne, wemeje ko ugiye gusohora impapuro zo gufata no kugeza imbere y’ubutabera abantu bane bivugwa ko bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi bakaba ari inkoramutima za Nkurunziza kubera ngo uruhare bagize mu makimbirane n’ubwicanyi bwatangiye muri Mata muri kiriya gihugu n’ubu akaba atarashira.

Bane mu basirikare bakuru ba Nkurunziza bagiye gushyirirwaho impapuro zo kubafata
Bane mu basirikare bakuru ba Nkurunziza bagiye gushyirirwaho impapuro zo kubafata

Biteganyijwe ko izi mpapuro zizashyirwa hanze kuri uyu kane taliki ya 01, Ukwakira, 2015.
l’AFP yemeza ko umwanzuro wemejwe n’ibihugu 28 bigize uriya muryango mu mpera z’Icyumweru gishize hanyuma usohorwa mu Kinyamakuru cya UE.

Muri ibi bihano harimo ko batazemererwa gukora ku mitungo yabo iri muri Banki ndetse ngo ntizabasha gutembera hanze y’igihugu.

Umwe mu bakuriye ububanyi n’amahanga bwa UE yemeje ko abarebwa na biriya bihano hatarimo President Nkurunziza kandi ngo bose ari abasirikare bakuru.

Uyu kandi yemeje ko kuba nta mu nyapolitiki uri kuri ruriya rutonde byatewe n’uko UE ishaka ko abanyapolitiki babanza bakaganira ku cyatuma amahoro agaruka binyuze mu biganiro.

Kuva muri Mata uyu mwaka muri iki gihugu habaye amakimbirane yatewe n’uko ishyaka CNDD-FDD ryemeye ko Nkurunziza aribera umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu kandi abatavuga rumwe batarabyemeraga bakavuga ko ari ukwica itegeko nshinga n’amasezerano ya Arusha yasinywe muri 2005.

Aya makimbirane yahiranye abantu benshi abandi barenga ibihumbi ijana bahungira mu bituranye n’u Burundi, abenshi bakaba bari mu Rwanda.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • @inkuru yo kuri igihe .com,
    ariko njye muransetsa, none ni ryari uburundi butabeshyeye u Rwanda, muribuka imirambo yo muri Rweru bageretse ku u Rwanda maze bagahita bayishyingura bakangako dukora iperereza, bafata n uhagiye wese ngo agiye gufotora imirambo? nonese ko uburundi bwiyometse kuri tanzaniya na congo mu kuturwanya kandi bakaba bakuriwe nu ubufaransa aribwo bubashora muri ibyo byose tubigenze dute ra? burya iyo utera imbere ugira abanzi benshi ibyo turabizi, kando iterambere ryacu rirya benshi cyaneeee kuko ntibari bitezeko tuzongera kuba igihugu ukundi, ubwo bufaransa bwari buziko butwishe buturimbuye ariko burya iyo Uwiteka yavuze ngo baho ubaho ulo byagenda kose.rero kuba fdlr iri mu burundi kandi umugambi wa fdlr twese turawuzi ntibyanantangaza u Rwanda ruramutse rurwanyije uburundi rwose, none ko bahamagaye fdlr kubafasha ngo nabo barayiha inzira ikomereze mu Rwanda,ubwo twakwicara turebera ra? ngo kugirango tuboneke imahanga ko turi abere? uwakoze ibyo ntawe nuwabikora yaba ari injiji, buriya gashozantambara niwe witatsa bwa mbere ngo bagirengo ararengana, ubwo uburundi rero bwumva bwafatanya na fdlr ngo badutere bukumvako twakwipfumbata ,lol sinkabya bindi muri Bible sha ngo nagukubita utege n undi musaya,lol kereke dushaka ko igihugu cyacu bagihindura umuyonga gusa, burundi we wari uri kugera ku byiza iyo utaza kwishinga france,tanzanie ,congo ngo muturwanye,sinzi icyo bakwijeje ariko kabisa ntahandi ukururira abaturage bawe kereka mu mwijima,yabaye warekaga dugafatanya nk abaturanyi mutishinze mpatse ibihugu bibabeshya ko bibakunda kandi bibashora mu kwisenyera igihugu,n Uwiteka abaturinde aba haters kuko ntibabarika ,biyongera umunsi ku munsi, but with God no body will destroy us

  • ni sawa ibyegera 4 babafate wenda bakisubirako bakemera amahoro nabo batavuga rumwe.

  • abazungu nabo barasetsa pee! ngwi impapuro zo gufata abasirikare bakuru?
    bakagombye kuzikorera abari babayoboye .ndavuga Nkurunziza na leta ye kuko nibo bishe itegeko shinga namasezerano yarusha bituma abantu batanamumitwe mugani wabarundi. iyo babonye umuntu yirangirije deal bahita bamutinya, buriya nyine bamutinye none bahimbiye kubo bashoboye.
    Ndabazi numwana wumunyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish