Imbere y’intiti zigize Inteko y’Umuco n’urumi, Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, ndetse n’abanyeshuri benshi, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu Prof Cyprien Niyomugabo yamuritse inkoranyamagambo (dictionary) ikisanyirijwemo inyunguramagambo y’Ikinyarwanda mu Giswahili ndetse n’Igiswahili mu Kinyarwanda. Prof Niyomugabo yavuze ko ajya kwandika iyi nkoranyamagambo yashakaga gufasha Abanyarwanda kumenya ururimi rw’igiswahili bahereye ku Kinyarwanda basanzwe […]Irambuye
Mu rwego rwo gufasha abakiliya babo kubona no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho, Konka Group yazanye ibindi byuma bishya kandi bigezweho bizabafasha gukora akazi kabo mu buryo bwihuse kandi badahenzwe. Ubu Konka Group Ltd yagatanze ubwasisi(promotion)ku bakiliya bayo ku byuma bimwe na bimwe aribyo Fridge Guard na TV Guard, imashini zimesa imyenda (z’ibiro 8 n’ibiro 12), […]Irambuye
Ibisubizo by’agateganyo bimaze gushyirwa ahagaragara n’abaganga bapima umubiri wa nyakwigendera Thomas Sankara wayoboye Burkina Faso bivuga yo uriya mugabo ufatwa nk’imwe mu ntwari z’Africa yishwe n’amasasu. Kugeza ubu ariko hari impaka zo kumenya niba koko umubiri wataburuwe mu mezi ashize ari uwa Sankara koko. Impuguke z’Abafaransa bafatanyije n’abanya Burkina Faso bari kwiga uturemangingo fatizo tw’amagufwa […]Irambuye
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ibihugu byombi(u Buholandi n’u Burusiya) bwari bwatangaje ko buri busohore raporo zisobanura ubushakashatsi bwagezeho mu kumenya uwahanuye indege MH17, amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa China Xinhua News bimaze gutangaza ko ngo ari bwahanuye iriya ndege bukoresheje igisasu cya BUK missile cyarasiwe muri Ukraine. Indege MH17 yaguyemo abantu 298 ikaba yaraguye ahitwa […]Irambuye
Rwamagana – Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ikamyo yo muri Tanzania yerekezaga nka Kigali yikoreye yakoze impanuka ahitwa mu kabuga ka Musha mu murenge wa Gahengeri ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye. Aha yakoreye impanuka ni ahaherutse kubera indi yahitanye abagera kuri 19. Umuvugizi wa Police y’i Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba […]Irambuye
Uyu munyamakuru witwa Abdifitah Hassan akoresha icyuma gifata amajwi na telefoni ye agakora akazi ke k’ubunyamwuga ndetse akajya Nteka ishinga amategeko. Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Hassan amaranye imyaka 10 ubumuga bwo kutabona nk’uko yabibwiye The Xinhuan. Yagize ati: “ Mfite imyaka ibiri igishuhe cyandomye mu jisho rimwe kirarimena nyuma ngize itanu umwe […]Irambuye
Uyu munyeshuri wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Saint André College i Nyamirambo niwe watsindiye Moto mu marushanwa yiswe Airtel Tunga promotion mu Cyumweru gishize. Uyu munyeshuri utuye mu Nyakabanda abaye uwa munani utsindiye moto muri iri rushanwa rimaze ibyumweru 12 zizamara ibyumweru 12, buri Cyumweru hatsinda umunyamahirwe umwe. Mussa Hagenimana wari wasabye n’ibyishimo yavuze ko […]Irambuye
Nyuma y’uko mu cyumweru kibanziriza icyo turangije umutwe Seleka ushyigikiye uwahoze ayobora Central African Republic ariwe Michel Djotodia urasiye ku ngabo mpuzamahanga zagiyeyo kugarura amahoro, ubu noneho Seleka yiyemeje gutangiza urugamba rusesuye rwo gusubizaho uruya muyobozi bashyigikiye. Uru rugamba barutangiriye mu Majyaruguru mu bilometero byinshi uvuye Bangui ariko ngo umugambi ni ukuzagera i Bangui mu […]Irambuye
Ikipe Gezira ya Misiri itsinze umukino wayihuje na City Oilers yo muri Uganda mu mukino wabereye kuri Stade nto Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru taliki ya 10, Ukwakira, 2015. Uyu mukino watangiye City Oilers irusha Gezira ariko uko iminota yashiraga niko Gezira yagendaga yigaranzura City Oil. Uyu mukino waje kurangira Gezira itsinze City Oilers […]Irambuye
N’ubwo abantu benshi batemeranywa ku buryo umuntu azagera kandi akaba kuri Mars, ubu abahanga bo muri NASA bamaze gusobanura uburyo butatu bateganya ko umuntu azagezwa kuri Mars, umubumbe abantu bagiye kumara imyaka igera ku ijana bifuza kuzabaho. Ubu ngo abantu bazaba bamaze kugera no gutura kuri Mars muri 2030. Uburyo butatu bateganya ngo buzaba bugoye […]Irambuye