Indi kamyo yo muri Tanzania yakoreye impanuka mu Kabuga ka Musha
Rwamagana – Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ikamyo yo muri Tanzania yerekezaga nka Kigali yikoreye yakoze impanuka ahitwa mu kabuga ka Musha mu murenge wa Gahengeri ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye. Aha yakoreye impanuka ni ahaherutse kubera indi yahitanye abagera kuri 19.
Umuvugizi wa Police y’i Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuseke ko iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ikamyo icikamo kabiri ibanza gufunga umuhanda.
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko umushoferi amaze gukora iyi mpanuka yahise yiruka agahunga, ariko akagaruka muri iki gitondo cyo kuwa kabiri, naho umufasha we bakunda kwita ‘tandiboyi’ akaba yakomeretse ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Rwamagana.
IP Emmanuel Kayigi avuga ko bene izi mpanuka ahanini ziterwa no kwirengagiza amategeko y’umuhanda kuko kuri uyu muhanda hari ibyapa byinshi bitegeka umuvuduko umushoferi ataba akwiye kurenza atwaye.
SP JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko aha hantu hahanamye kandi hari amakorosi. Avuga ko umuti urambye uri gutekerezwaho harimo n’umuhanda wihariye w’amakamyo uzubakwa muri ibi bice.
SP Ndushabandi yasabye abakoresha umuhanda kwitwararika amategeko y’umuhanda cyane cyane ibyapa bibabuza kurenza umuvuduko runaka mu rwego rwo kwirina impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ariko akabga ka musha namakamyo ho bite aho nihagiye kuba nko kumukobwa mwiza, aha hantu hakwiye kwigaho kabsa traffic police iduhe ubufasha
Ariko ziriya modoka zikunze kugenda nabi mu muhanda abakoresha umuhanda Kigali-Kayonza-Rusumo mujye muzigendera kure
Ziriya kamyo ziva mu mahanga zikwiriye controle technique ku mupaka mbere yo kwinjira mu rwanda. Mu kwezo kumwe kamyo eshatu ziguye mu kabuga ka musha…..
Hakwiye no gukodora uko umuhanda wubatswe. Iyo ubona ahantu hamwe habera accidents zirenze enye eshanu, haba hari n’ ikibazo cya engineering works zitagenze neza muri dimensionnement. Umuti rero nino gushaka budget umuhanda muriri utwo duce ugasenywa ukubakwa bunfi bushya neza. Ibi bikwiye gukorwa mu kabuga ka musha, i Huye aho bita ku mukobwa mwiza (hamaze kubera impanuka zitabarika) i Nyakiriba ujya ku gisenyi nahandi namwe mwibuka. Otherwise ibyapa bya polisi ishyiraho ntibizakemura ikibazo burundu mu buryo burambye
Iyo uva Rwamagana ugana aKigali haramanuka cyane bigaragara ko ano makamyo aba yikoreye akabura feri z’imyuka umuvuduko ugatuma ata ekilibre biviramo impanuka hakwiye ingamba zo kugabanya impanula hano hano kabsa sino amakamyo azahashirira cyagwa wasanga haba umudayimoni nko kumukobwa mwiza ntawamneya
Impanuka kwirindwa birashoboka, amakamyo yose agwa hasi, biterwa n’umuvuduko ukabije cyangwa défaut mécanique, police turashima ntako itaba yagize ngo ikumire, ingamba zindi zafasha twazishakira kumpande zirebwa niki kibazo
Impanuka zose kwirindwa birashoboka, amakamyo yose agwa hasi, biterwa n’umuvuduko ukabije cyangwa défaut mécanique, police turashima ntako itaba yagize ngo ikumire, ingamba zindi zafasha twazishakira kumpande zirebwa niki kibazo
Impanuka zose kwirindwa birashoboka, amakamyo yose agwa hasi, biterwa n’umuvuduko ukabije cyangwa défaut mécanique, police turashima ntako itaba yagize ngo ikumire, ingamba zindi zafasha twazishakira kumpande zirebwa niki kibazo kikarangira nimpanuka zikaba ne.
Comments are closed.