Israel irashinja Ubufaransa gushyigikira Palestine mu iterabwoba

Israel ishingiye ku ngingo y’uko Ubufaransa bwasabye Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kureba uko kakohereza ingabo zo kurinda imisigiti Israel iri gupfa na Palestine, kiriya gihugu kirashinja Ubufaransa gutiza umurindi iterabwoba rikorwa n’imitwe yo muri Palestine harimo na Hamas. Hashize igihe abasore no muri Palestine batera abapolisi ba Israel ibyuma mu migongo babatunguye […]Irambuye

Burundi: Impirimbanyi irwanya ruswa yishwe

Yitwa Charlotte Umugwaneza akaba yari impirimbanyi irwanya ruswa n’akarengane mu Burundi mu muryango witwa Mouvement pour la solidarité et le développement (MSD). Police yemeje ko yishwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatanu, umurambo we ukaba waratoraguwe hafi y’umugezi wa Gikoma. RFI yemeza ko mbere Police y’u Burundi yari yabanje kuvuga ko amakuru y’urupfu ry’uyu mugore […]Irambuye

Police irasaba abantu kongeresha igihe cy’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Umuvugizi wa Police ishami ricunga umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke ko Urwego avugira rugiye kongerera igihe impushya za burundu z’ibinyabiziga zari zararangije igihe cyazo. Ibi ngo bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Mbere  taliki ya 19, Ukwakira, 2015. SP Ndushabandi yavuze ko hashingiiwe ku iteka No 05/MOS/TRANS/015 […]Irambuye

Gasabo: Urubyiruko rufite ubumuga rwubakiye umuturage wabaga mu karuri

Kuri uyu wa Gatandatu urubyiruko rufite ubumuga ruri mu muryango wa Uwezo Youth Empowerment basuye umugore witwa Mukabakunda Eugenie utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, akagali ka Gatunga, umudugudu wa Gasharu bamuha inkunga yo kumwubakira inzu bamuha n’ibindi bikoresho byibanze bizamufasha gukomeza kubaho afite agaciro. Iki gikorwa cyakurikiwe no kwifatanya n’abaturage kwizihiza umunsi […]Irambuye

Imyaka ibaye 8 Lucky Dube yitabye Imana

Umuhanzi Lucky Dube wabaye icyamamare mu njyana ya Reggae yitabye Imana ku italiki ya 18, Ukwakira arashwe. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi kuko ngo yapfuye amaze kuririmba indirimbo zashyizwe mu muzingo 22 kandi na n’ubu arakibukwa nk’umwe mu bahanzi w’abahanga babayeho muri Africa. Lucky Dube yavukiye mu gace ka Ermelo mu cyahoze ari Transvaal y’uburasirazuba […]Irambuye

Abaturiye Musanze Polytechnic bategereje kugurirwa ngo bimuke ishuri ryagurwe

Nubwo ubuyobozi muri Musanze buvuga ko nta muntu mu baturiye Ishuri rya Musanze Polytechnic rivugwaho kuzagurwa bwabujije gukorera ibikorwa by’iterambere ku butaka baturanye, abaturage bo bemeza ko babujijwe kuzagira igikorwa cy’amajyambere bahakorera kuko ngo ririya shuri rizagurwa kandi ngo biriya bituma batabasha gukora imishinga irambye yo kwiteza imbere. Abaturage bemeza ko ubu hagiye gushira imyaka […]Irambuye

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba gufashwa ‘kwigira’

Musanze- Kuri uyu wa Gatanu abafite ubumuga bwo kutabona bazihirije umunsi mpuzamahanga w’inkoni y’umweru mu Karere ka Musanze. Muri uriya muhango baboneyeho umwanya wo gushimira Leta ubufasha ibaha ariko bayisaba ko yabafasha kugira ibikoresho bizabafasha kwiyubakira imikorere bakareka guhora bafashwa, nabo bakigira. Basabye ko bahabwa ibikoresho birangiira( ringing) byabafasha nk’iminzani, metero zipima uburebure, isaha zibara […]Irambuye

USA na Israel bagiye kwigira hamwe imyifatire y’Uburusiya, Iran na

Kuri iki cyumweru umugaba mukuru w’ingabo za USA, Gen Joseph Dunford azasura abayobozi bakuru b’ingabo za Israel  baganire ku bibazo bitandukanye Israel ifata nk’ibyugarije umutekano wayo harimo ibibera muri Iran, Syria ndetse bigire hamwe imyitwarire y’Uburusiya n’ingaruka yazagira ku mutekano wa Israel. Umugaba w’ingabo za USA nibwo bwa mbere azaba akoreye urugendo mu gihugu cy’amahanga […]Irambuye

South Africa: Yafashwe ashaka kugurisha uruhinja amadolari 380 $ kuri

Police yo muri Africa y’Epfo yafashe umugore washaka kugurisha uruhinja kuri Internet bakamuha amadolari 380$ ni ukuvuga amafaranga akoreshwa iwabo yitwa ama randi angana n’ibihumbi bitanu. Uyu mugore utatangajwe amazina aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu akaba akurikiranyweho icyaha cyo kugurisha abantu nk’uko umuvugizi wa Police witwa Hangwani Mulaudzi yabibwiye the Reuters. Uriya mubyeyi […]Irambuye

Mathieu Kérékou wayoboye Benin imyaka 30 yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatatu Thomas Boni Yayi uyobora Benin yaraye atangarije abaturage ko uwahoze ayobora Benin witwa Mathieu Kérékou yitabye Imana. Uyu musaza witabye Imana yari afite imyaka 82 y’amavuko akaba yarayoboye Benin mu gihe cy’imyaka 30. Mathieu Kérékou yavutse ku italiki ya 2, Nzeri, 1933. Yavuye k’ubutegetsi muri 2006 amaze kugira imyaka 72 itaramwemereraga […]Irambuye

en_USEnglish