Somalia: Umunyamakuru utabona na gake ariko wabaye ikirangirire
Uyu munyamakuru witwa Abdifitah Hassan akoresha icyuma gifata amajwi na telefoni ye agakora akazi ke k’ubunyamwuga ndetse akajya Nteka ishinga amategeko.
Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Hassan amaranye imyaka 10 ubumuga bwo kutabona nk’uko yabibwiye The Xinhuan.
Yagize ati: “ Mfite imyaka ibiri igishuhe cyandomye mu jisho rimwe kirarimena nyuma ngize itanu umwe mu bana twakinaga aza kumena irya kabiri ubu si mbona na gato.”
Ubu akazi ke ko kuvuga amakuru y’igihugu cye kimaze hafi imyaka 20 mu ntambara katumye aba icyamamare muri kiriya gihugu.
Igihe cye yamaze akora muri uriya mwuga kiratangaje kuko akorera mu gihugu bivugwa ko kiza mu myanya ya mbere mu bivuugwaho kudaha ubwisanzure itangazamakuru.
Yagize ati:“ Mu minsi ishize nari ndwamye muri hotel numva igisasu kiremereye kiraturitse. Byambereye igitangaza kubona ukuntu nabashije gusohoka nkagera hanze amahoro.”
Ngo yapfuye gusohoka yiruka atazi iyo ajya ariko aza gusanga afite umutekano ahantu runaka.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2004 kuri imwe muri radio zikorera mu gihugu cye yitwa Goobjoog FM aho akorera ikiganiro kivuga ku mikoranire y’Inteko ishinga amategeko n’abaturage.
Buri munsi uyu munyamakuru aba agomba kumenya ibibazo bya Politiki akabikorera ubusesenguzi kandi agatumira abanyapolitiki b’inararibonye bakaza gusobanura bimwe mu bikorerwa abaturage.
Yagize ati: “ Nubwo abanyamakuru dukerera mu mimerere idusaba kumenya amakuru y’umwimerere kandi atabogamye kandi yihuse, ubumuga bwo kutabona ntabwo njya mbutindaho ngo numve ko bwambera ikibazo cyane. Nkora ibimfitiye akamaro kandi bikakagirira abatuye Somalia.”
UM– USEKE.RW
1 Comment
uzarebe LEONIDAS WO KU ISANGO STAR NAWE IYO AVUGA AMAKURU Y’IMIKINO WAGIRANGO ABA YAYAREBYE KANDI ATABONA IMANA ITANGA UKO ISHAKA KANZI IZI IBIKWIYE BURI WESE
Comments are closed.