Burkina Faso: Sankara ngo yishwe n’amasasu
Ibisubizo by’agateganyo bimaze gushyirwa ahagaragara n’abaganga bapima umubiri wa nyakwigendera Thomas Sankara wayoboye Burkina Faso bivuga yo uriya mugabo ufatwa nk’imwe mu ntwari z’Africa yishwe n’amasasu.
Kugeza ubu ariko hari impaka zo kumenya niba koko umubiri wataburuwe mu mezi ashize ari uwa Sankara koko.
Impuguke z’Abafaransa bafatanyije n’abanya Burkina Faso bari kwiga uturemangingo fatizo tw’amagufwa bivugwa ko ari aya Sankara ngo barebe niba ari we koko mbere yo gusohora raporo ya nyuma ku isuzuma ryabo.
Sankara yishwe muri 1987 ahita ashyingurwa mu buryo buhutiweho bitari mu cyubahiro kimukwiriye.
Kuva yasimburwa na Blaise Compaore bivugwa ko ariwe wamuhiritse ku akanamwica nubwo nta rukiko rurabyemeza, abagize umuryango we bangiwe kumutaburura ngo bamushyingure mu cyubahiro.
Blaise Compaore ushinjwa urupfu rwa Sankara yahakanye uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera ahubwo avuga ko icyamwishe kizwi, ko we arengana.
UM– USEKE.RW
4 Comments
YAYAYA , NARINZIKO YASHYINGUWE MU CYUBAHIRO NONE NUKU BIMEZE?BIRABABAJE
Sankara ashobora kuba yarafite isano n’abanyarwanda Ubutwari, ubwiza, Ukuri, Agaciro, Kwigira, MUSA, Umuganda, gukundwa n’abanyagihugu, N’ibindi byiza nibyo Mitterand na Blaise bamujijije.
Ntakundi
Oya urabeshye, Sankara nta kuzo yaharaniraga, ntabwo yagenderaga muri V8 abaturage be baburaye, ntamadege yagiraga,nta Burkina day yakoreshaga muri mpatsibihugu kuko yakundaga Africa cyane, ntabwo yigeze akorana na mpatsibihugu mu kugambanira Africa cyangwa abanyafrica ibyo twa twakoze tujya kurwanira Kisangani n’abagande.
Vugako Mitterand yashakaga kumuvanaho ariko yari yabisabwe n’abandi nka Houfouet Boigny wa Côte d’Ivoire kuko abo banyagitugu bari bafite ubwoba ko amatwara ya Sankara asakara mu bihugu byabo maze abaturage bakabavanaho.Compaoré yabaye igikoresho cyabo.Burigihe mujye mumenyako muri Africa abazungu baba bakeneye igikoresho.Kuko tutakirwanisha imyambi n’imiheto kandi amafaranga agura ibyo bifaru uzakubwirako yahiritse ubutegetsi n’ibifaru yiguriye cyangwa diyaspora yamufashije kugura azaba akubeshya.