NASA yasohoye uburyo butatu abantu bazagezwa kuri Mars
N’ubwo abantu benshi batemeranywa ku buryo umuntu azagera kandi akaba kuri Mars, ubu abahanga bo muri NASA bamaze gusobanura uburyo butatu bateganya ko umuntu azagezwa kuri Mars, umubumbe abantu bagiye kumara imyaka igera ku ijana bifuza kuzabaho.
Ubu ngo abantu bazaba bamaze kugera no gutura kuri Mars muri 2030.
Uburyo butatu bateganya ngo buzaba bugoye cyane uko umuntu azagenda yegera uriya mubumbe.
Muri raporo yabo yiswe ‘Journey to Mars: Pioneering next steps in space exploration’, abahanga bo muri NASA bemeza ko ikorabuhanga rizabajyana yo rwamaze kwegeranywa urugero nk’ibyuma bishobora gukora no guteranya ibikoresho bizifashishwa mu kugeza umuntu kuri Mars.
Bivugwa ko urugendo rwo kugera kuri Mars ruzamara iminsi 245 nta guhagarara.
Abahanga baba mu Kigo kitwa the International Space Station ngo nubwo bajya basura Mars bakoze urugendo rungana na Kilometero 400km bakoresheje ibyuma kabuhariwe, ubu ngo biteguye kuzakora urugendo ruzagaragaza mu buryo budasubizrwaho ko Mars ishobora guturwaho.
Uru rugendo ruzaba rwitwa Proving Ground.
NASA icyo gihe izaba igiye kwiga urugero abantu bazabasha kubaho muri Mars hakurikijwe uko abantu bahumeka, uko amagufwa yabo akura n’ukuntu agenda yangirika bitewe no gukura.
Iriya raporo ivuga ko abahanga muri iyi gahunda ya kabiri bise Proving Ground baziga niba umuntu yakwiga, akajya ku kazi ke kandi akabasha kubaho mu buryo busanzwe, uko abishaka.
Ubu barashaka kureba ukuntu bazajya bajya muri Mars bakamara iminsi irenga 1,100 bakora akazi kabo nta nkomyi nk’uko urubuga space.com rubyandika.
Ubu ngo bamaze gukora ibyuma bihambaye bizatangira gukoreshwa muri 2018. Ubu bamaze gukora ibyuma bikurura kandi bigahindura imirasire y’izuba mo amashanyarazi azabafasha mu rugendo rugana Mars.
Kimwe muri ibi byuma kiswe Orien cyamaze kugeragezwa kitarimo abantu kugira ngo harebwe niba gifite byibura buriya bushobozi.
Umwe mu bayobozi ba NASA yemeza ko kujya no kuba kuri Mars bisaba kwiyemeza ingaruka zijyana nabyo.
Uburyo bwa gatatu bwo kujya no kuba kuri Mars ngo buzakorwa nyuma yo kwiga ibyavuye mu byogajuru byiswe Opportunity na Curiosity bimaze hafi imyaka 20 byiga ubutaka, umwuka ndetse no kureba niba hari amazi yaboneka kuri Mars.
Kugeza ubu nubwo abahanga bemeza ko muri 2030 abantu bazaba bari muri Mars, haracyigwa uburyo imibiri y’abantu izagenda imera gahoro gahoro kuko ubusanzwe kuri Mars hari ikirere gihabanye cyane n’icyo ku Isi kubera ko cyuzuyemo umwuka wa carbon dioxide.
Ubu ngo ubushakashatsi buriga ukuntu ibyuma bizajyana abantu kuri Mars bizinjira, bikamanuka kandi bikagwa kuri Mars mu mutekano usesuye.
Gusa ariko ngo bitewe n’ibisubizo byasesenguwe n’abahanga bitanzwe na bimwe mu byuma by’abahanga harimo Curiosity na Opportunity, ngo hari ikizere ko bizashoboka n’ubwo ku cyiciro cya gatatu(cyo kugusha ibyogajuru) bizagorana cyane.
Ubu hari filime nshya iri gukinwa na Matt Damon izerekana ukuntu ubuzima buzaba bumeze kuri Mars, iyi filime ikaba yariswe The Martian.
Incamake yo muri Film The Martian
UM– USEKE.RW
7 Comments
Matt Damon my hero
Abakafree murakataje mugupinga imana yacu,imana yaturemeye ISi Ngo tuyitureho,none mwembwe abahakanki Ngo mugiye gutuza abantu kuri maris? None ibyo byuka nibibashiranako abo mwajyanyeyo bazahatikirira,muzakora iki? Ariko uwiyishe ntaririrwa,abazabyemera ninjiji nkamwe, abakafri barakataje numuhakinki bwabo nukuri pee
Murakoze cyane
Aba barashya barura iki?
Uhore urebe nihamara kugerayo abantu babiri bazabanza bashyireho imbago, butaracya kabiri intambara irote, umuntu we!
BATUBWIRE VUBA ABERA TWIGENDERE UMENYA ARI HAFI YO MW’IJURU
erega ntibibatangaze kuko nabyo ari ikimenyetso cyo muminsi yanyuma kuko handitse ngo ubwenge buzagwira matayo 24 ibyo ntibizabura kubaho ariko bizaba ari ibirangiza isi ntidukwiye rero kwibaza kubyabo bahakanyi bashaka gutera abatizera ubwoba ni mushikame musenge kandi mwizere kuko hasigaye igihe gito.
Comments are closed.