Kenya: Ingabo za Kenya zasuzuguye amakuru ku gitero cya al-Shabab
Inzego z’umutekano za Somalia zari zifite amakuru ahagije ko abarwanyi ba al-Shabab itegura igitero simusiga ku ngabo za Kenya. Ingabo za Kenya zahawe ayo makuru ariko ngo ntizayafatana uburemere.
Umwe mu basirikare bakuru ba Somalia witwa Gen Ibrahim Gurey yabwiye BBC ko baburiye abasirikare ba Kenya ho iminsi 45 mbere y’uko bagabwaho igitero hakicwamo abagera kuri 40.
Abarwanyi ba al-Shabab bo bigamba ko bishe abasirikare ba Kenya bagera ku 120 hagakomereka n’abandi benshi.
Nubwo Kenya yapfushije abasirikare itaratangaza umubare, ariko ngo ntibazacyura ingabo zabo nk’uko Perezida Uhuru Kenyatta yabivuze ubwo bashyinguraga abitabye Imana.
Kenya ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare muri Somalia bagiye guhangana na al- Shabab no gushyigikira Leta iriho, ariko uyu mutwe warahiriye kuzahabirukana mu buryo bwose.
Kuva ingabo za Kenya zajya muri Somalia, nibwo hapfuye abasirikare benshi cyane. Igitero cya al- Shabab ku ngabo za Kenya cyabaye mu mpera z’icyumweru cyashize, ku wa gatanu mu rukerera.
BBC
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Kenya ikomeze kwihangana birababaje abantu guhora bapha . Barebe uburyo barwanya izo ntagondwa
Bamwe bavuga ngo leta y’u Burundi nishyikirane n’abayirwanya kuki batumvikana basaba leta ya Somalie gushyikirana na alshabab?
Bamwe bavuga ngo leta y’u Burundi nishyikirane n’abayirwanya kuki batumvikana basaba leta ya Somalie gushyikirana na alshabab?ni uko muri Somalie abahagwa bo atari abantu?
Kenya impamvu yasuzuguye amakuru nuko igifitemo ubusivile. Ubuntu babonye isomo. Ubundi iyo uri ku rugamba nta nkuru y’intambara isuzugura. Ikintu nkicyo ugiha agaciro cyane. Ariko kosa rivuyemo isomo ubutaha ntibazongera. Nibihangane.
Comments are closed.