Yataye imbwa ye ku nzira ihamutegereza amezi 7 baza kubonana
Imbwa burya ngo ni inshuti nyanshuti kandi ikaba mudatenguha kuri shebuja. Nyarubwana yo muri Thaïlande yavanyeho urujijo ku bakemangaga ibi kuko shebuja yayitaye ku nzira atabishaka ihamutegereza amezi arindwi nyuma shebuja aza guhuzwa nayo ayisanze ku nzira aho yayisize.
Iyi mbwa yitwa Big Blue yaburanye na shebuja ubwo bari bari ku rugendo aho kujya kuba ikirara ahubwo iguma aho baburaniye iraharamba. Abaturiye uwo muhanda ngo nibo bayigaburiraga.
Ikinyamakuru People’s Daily kivuga ko iriya mbwa na shebuja baburaniye ku muhanda uturanye n’umudugudu uri ahitwa Khuan Thong mu majyepfo ya Thaïlande.
Ubwo bari mu rugendo iriya mbwa yari mu modoka inyuma irinzwe imbuto shebuja yari ajyanye ku isoko, bageze muri uriya mudugudu arahagarara (shebuje w’imbwa) ajya kwihagarika.
Imbwa nayo ivamo atayibonye agarutse yatsa imodoka aranduruka.
Ageze iyo ajya arebye abura imbwa ye. Ya mbwa ibonye shebuja agiye yamutegerereje aha yayisize yizeye neza ko azagaruka.
Abatuye hafi aho baje kuyibona bagira ngo n’imbwa y’inzererezi ariko babonye ukuntu yitonda bayigirira impuhwe bakajya bayigaburira ikigumira aha ku muhanda.
Nyuma y’amezi arindwi nibwo nyirayo yaje kuyibona kuri televiziyo kubera ko abaturage babibwiye abanyamakuru ko hari imbwa yanze kuva ku muhanda.
Nyuma yaragarutse arayihasanga imbwa ye imubonye irishima nawe ibyishimo biramusaba.
Abanyamateka bemeza ko imbwa ariyo nyamaswa ya mbere yorowe n’umuntu kuko yamutinyutse kurusha izindi nyamaswa kandi ngo yamufashaga mu guhiga no kumurinda nijoro.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Yooo ino nkuru irashimishije cyane. Imbwa no itungo rishimisha cyane kubera kumenya no gukunda abo mu rugo.
KUVUGA KO IMBWA ARIYO NYAMASWA UMUNTU YATUNZE MBERE SIBYO: SINIBAZA KO IMBWA ZATANZE AMAVUNJA, INDA, IBIHERI, etc, etc KUGERA AHO UMUNTU ABA.
Haaaaahaaahaa, yego rata C. nibura nawe utumye nisekera, ibi se uvuze koko ubwo wabitekerejeho? Imvunja,Inda. ibiheri, ahubwo wibagiwe imbeba, inyenzi, etc… ibi se uko ubizi, bizubwenge nk’imbwa? Ubona iyo uvuga ipusi, kuko burya nayo ikunda abo ibana nabo murugo. Burya n’inka zizi ubwenge, icyo ntamenya n’ihene. Ahubwo rero n’inkoko zizi ubwenge kuko zirirwa zitoratoooora zikajya zisubira aho zororerwa. Imana buri kiremwa yagiye igiha ubwenge muburyo bwacyo muburyo bunyuranye, nabwo bitewe n’agaciro gifite. Ibi byamenywa n’ababandi twita les grands chercheurs. Rimwe na rimwe il faut utuntu dusetsa ntabyo kwirirwa muri zamukushiiii.