Digiqole ad

“Iyo ubyaye inda utateguye ubaho nabi”- Miss Mutesi Jolly

 “Iyo ubyaye inda utateguye ubaho nabi”- Miss Mutesi Jolly

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly

Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye umuganda wabereye  mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo ko iyo umukobwa atwise inda atateguye bituma abaho nabi we n’two yibarutse. Abasaba kugira ubwenge bakirinda ingeso z’ubwomanzi zabakururira muri ako kaga. Uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abagize Umuryango  Rotary Club Rwanda hamwe n’Umuryango Peace and Hope initiative ukorera muri ako gace.

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly

Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa byo gufasha incike 120 zo muri kariya gace zitishoboye,  kubaka uturima tw’igikoni 50, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage barenga 100 no gutanga imyambaro mishya  ku bayikeneye kurusha abandi.

Miss Jolly  avuga ko baje muri Kinyinya nyuma yo gusanga ari kamwe mu duce dufite umubare munini w’abakobwa babyara inda zitateganyirijwe kugira ngo babegere babagire inama. Yemeza ko gutwita inda zitateganirijwe  byongera ibibazo by’ubukene n’imibereho mibi mu gihugu. Ati: “Ubyaye atabiteguye umwana abaho nabi ndetse n’umubyeyi uzarera uwo mwana bikamugora”

Miss Jolly yabwiye abakobwa bo muri aka gace ko bishoboka kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo. Yifatanyije kandi n’urubyiruko rusaga hafi 200 ruturutse muri Rotary Club, umuryango ukorera mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Kenya na Tanzania  bari kumwe kandi ku umuryango Peace and Hope Initiative Rwanda ibarizwa muri aka gace.

Iki gikorwa cya Rotary Club cyiswe React kikaba ari ngaruka mwaka aho bagenda bazenguruka ibihugu biyigize,  kikaba kibereye mu Rwanda bwa mbere ku nshuro yacyo ya kane gitangiye gukorwa muri biriya bihugu. Igihugu cya Tanzania nice gitahiwe kuberamo ibi bikorwa.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Mujye muvuga ibintu uko byitwa: Ntibavuga inda zitateguwe, bavuga gutwara ikinyendaro

    • Ntibavuga abashigajwe inyuma n’amateka bavuga ABATWA.

  • Sha !!!! Nitudahaguruka ngo turwane ku rulimi rwacu, katubayeho!Nidutakaza uruimi, tuzatakaza n’umuco. Nidutakaza umuco, tuzatakaza n’ubumuntu!

    Wose Nganizi, ndagushyigikiye!

  • Ko atangiye kqigarurira ama projects y abandi ba Miss se?!!!…ibintu by inda zitateguwe ni ibya Sharifa kbsa

  • none se yabimenye gute atarayitwita umuntu avuga icyo yaciyemo wawundi uba muri america azatange ubuhamya naho aba ba papier mouchoir ntawababumva

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish