Digiqole ad

Ubutaliyani: Mwene wabo na Berlusconi aremera ko yari atunze igitabo cya Hitler

 Ubutaliyani: Mwene wabo na Berlusconi aremera ko yari atunze igitabo cya Hitler

Iki gitabo cya Hitler ngo cyuzemo uburozi bw’ingengabitekerezo

Umwe muri bene wabo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’U Butaliya Silvio Berlusconi witwa Il Giornale aravugwaho kuba yari atunze Mein Kampf,  igitabo cyanditswe na Adolf Hitler wayoboye u Budage mbere no mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi yabaga.

Iki gitabo cya Hitler ngo cyuzemo uburozi bw'ingengabitekerezo
Iki gitabo cya Hitler ngo cyuzemo uburozi bw’ingengabitekerezo

Iki gitabo abanyamateka bemeza ko aricyo cyari indiri y’ibitekerezo by’ishyaka rya NAZI rivugwaho kuba ryarateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi guhera muri 1935 kugeza 1945.

Ubwo kimwe mu binyamakuru byo mu Butaliyani cyasohoraga inkuru ivuga kuri Il Giornale na Mein Kampf, Minisitiri w’intebe Matteo Renzi abinyujijwe kuri Twitter yanenze uyu  mugabo usanzwe ari mu ba nyapolitiki bazwi mu Butaliyani.

Giornale we yemeza ko yemeye gutanga kiriya gitabo yari amaranye iminsi kubera ko yemera ko gisomwe n’abantu benshi byatuma bamenya ububi bw’ibitekerezo by’ubuhezanguni bityo bagaharanira kurwanya ikibi.

Mein Kampf uyu mugabo yari atunze ngo iravuguruye kandi irimo ibitekerezo by’umuhanga mu mateka y’Umutaliyani wabikoze agamije kuyijora.

Mein Kampf y’umwimerere yanditswe hagati y’umwaka wa 1924 kugeza muri 1926.

Mu myaka yabanjirije Intambara ya Kabiri y’Isi, U Butaliyani bwa Benito Mussolini bwari inshuti magara n’u Budage bwa Adolf Hitler.

Abanyamateka bemeza ko Hitler na Mussolini bari bahuriye ku bitekerezo by’ubuhezanguni kandi baje kwiyunga bakora ihuriro ryo kurwanya Abafaransa, Abongereza n’abandi bafataga nka ba nyirabayazana bo gutsindwa k’u Budage mu Ntambara ya Mbere y’Isi yatangiye taliki ya 28, Nyakanga kugeza taliki 11, Ugushyingo, 1918.

Amasezerano yasinyiwe i Versailles mu Bufaransa niyo yatumye iriya ntambara irangizwa  ariko ibihugu byayasinye bifatira ibihano u Budage biremereye.

Ibi byaje gutuma Hitler yumva ko igihugu cye cyagambaniwe, atangira urugendo rwo kuzagihorera biza kuvamo Intambara ya Kabiri y’Isi bamwe bavuga ko yatangiye taliki ya 01, Ukwakira, 1930 kugeza taliki ya 02, Ukwakira, 1945.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish