Antonio Guterres uherutse gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa UN mu bantu 13 bari biyamamarije yarahiriye kuzuzuza neza imirimo ye kandi asezeranya ko azaharanira ko UN irushaho kuba urubuga ibihugu byisangamo kandi ikarushaho gukemura ibibazo by’isi harimo iby’impunzi. Guterres yigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Portugal kandi amara igihe kirekire ayobora ishami rya UN ryita ku mpunzi HCR […]Irambuye
Gasabo – Kuri uyu wa Mbere mu Rukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu Karere ka Gasabo habereye iburanisha ry’urubanza umugabo aregwamo gutera inda umwana w’imyaka 15 utuye mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa ‘gufungwa burundu y’umwihariko. Umubyeyi w’umwana watewe inda avuga ko umwana we yari yaramunaniye ngo ‘ni […]Irambuye
Mu kagari ka Murama mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hamenyekanye inkuru y’umugabo w’imyaka 40 bivugwa ko yapfuye yiyahuye amaze kumenya ko yanduye Virus itera SIDA. Uyu mugabo witwa Innocent Mushimiyimana yari amaze igihe arwaye SIDA ariko adafata imiti. Umubiri we wari warashegeshwe n’indwara z’ibyuririzi nubwo […]Irambuye
Jane yari yambaye neza bitangaje k’uburyo namaze nk’umunota wose nabuze icyo mvuga ahubwo ndimo mwitegereza gusa, mpita nihuta ndamuhobera nitanguranwa vuba: Njyewe-«Woooow Jane ! Wambaye neza birenze!» Jane-“Ooooh nibyo ? Merci sha, gusa wowe ho nako utagira ngo ndakwiganye!» Njyewe-“Hhhhh, nagutanze rero urampemba!» Jane-“Yego sha, gusa unsabire bimpire!» Njyewe-” Humura!, Ndahari rwose kandi ndabizi biraguhira!» Twahise dusohoka […]Irambuye
Emmanuel Ndayizigiye wize ubuhinzi mu gihugu cya Israel, yemeza ko kuhira imyaka mu misozi yose y’u Rwanda bishoboka, ariko ngo bizagenda bikorwa gahoro gahoro kuko bisaba amafaranga, ubumenyi n’igihe. No muri Israel naho ngo byabafashe igihe. Imiterere y’ubutaka bwa Israel n’u Rwanda ngo yenda gusa ariko bigatandukanira ku ngingo y’uko igice kinini cya Israel ari […]Irambuye
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko akurikije gahunda u Rwanda rwihaye n’ibikoresho bihari ngo mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda bazaba bakoresha murandasi bazaba bangana na 35% ni ukuvuga abagera kuri miliyoni esheshatu zirenga. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama nyunguranabitekerezo ku ikoranabuhanga kuri bose (Internet for All), Min Nsengimana yavuze ko […]Irambuye
Mu masaha y’ijoro ryakeye nibwo ababyeyi b’impanga z’abakobwa zavutse zifatanye ibice by’umubiri bigoye kubaga harimo na ‘nyababyeyi’ bashyikirijwe impanga zabo ari nzima nyuma y’uko zibazwe n’abaganga 50 mu gice cy’ amasaha arenga 18. Aba bana bagiye kubagwa ejo ngo batandukanywe, ‘separation surgery’ yari igoye kurusha izindi mu mateka. Ubu aba bana bari mu bitaro bya […]Irambuye
Ubusanzwe amaraso ni urugingo nk’izindi zose zigize umubiri w’umuntu. Ashobora kurwara, akandura, akavurwa cyangwa indwara arwaye ikaba yanahitana umuntu, mu gihe abantu ari bo bitangaga amaraso akoreshwa kwa muganga, abahanga muri USA bakoze andi mu ifu yitwa “ErythroMer” azajya yunganira asanzwe. Abahanga bo muri Kaminuza ya Washington, St Louis, bakoze ifu irimo ibisanzwe bigize amaraso, […]Irambuye
Mu masaha y’ijoro ryakeye muri Califonia, USA, abaganga batangiye igikorwa cyo kubaga no gutandukanya abana b’abakobwa Eva na Erika Sandoval bafite imyaka ibiri y’amavuko bakaba baravutse bafatanye ibice bitandukanye by’umubiri bigoye kubaga harimo uruti rw’umugongo(ku gace gahera karyo bita sternum), nyababyeyi, uruhago, umwijima no kuba bafite amaguru atatu gusa. Kubaga aba bana birafata amasaha 18 […]Irambuye
Taliki 06 ishyira iya 07 Ukuboza muri 1941 maneko w’Umuyapani witwaga Takeo Yoshikawa yahaye ubutumwa bwa nyuma umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubuyapani witwaga Admiral Chuichi Nagumo amwemeza ko u Buyapani bwahagurutsa indege z’intambara zabwo zikaza ziruka zigasenya ibirindiro bya Pearl Harbor muri Hawaii aho ingabo za USA zirwanira mu mazi zari zikambitse. Yamusezeranyije ko […]Irambuye