Digiqole ad

Hakozwe ‘amaraso mu ifu’ azunganira amaraso asanzwe aterwa abarwayi

 Hakozwe ‘amaraso mu ifu’ azunganira amaraso asanzwe aterwa abarwayi

Amaraso atangwa kwa muganga abantu ni bo bagira uruhare mu kuyatanga

Ubusanzwe amaraso ni urugingo nk’izindi zose zigize umubiri w’umuntu. Ashobora kurwara, akandura, akavurwa cyangwa indwara arwaye ikaba yanahitana umuntu, mu gihe abantu ari bo bitangaga amaraso akoreshwa kwa muganga, abahanga muri USA bakoze andi mu ifu yitwa “ErythroMer” azajya yunganira asanzwe.

Amaraso atangwa kwa muganga abantu ni bo bagira uruhare mu kuyatanga
Amaraso atangwa kwa muganga abantu ni bo bagira uruhare mu kuyatanga

Abahanga bo muri Kaminuza ya Washington, St Louis, bakoze ifu irimo ibisanzwe bigize amaraso, iyi ikazajya ivangwa n’amazi atetse neza ahoze hanyuma, ayo mazi (liquid) akajya aterwa abarwayi cyangwa inkomere zo ku rugamba.

Aya maraso akozwe mu ifu izajya ifungurwa n’amazi, azatangira gukoreshwa mu rwego mpuzamahanga mu myaka 10 iri imbere. Amaraso yamaze kugeragerezwa ku nyamaswa z’inyamabere (mammals) agaragaza umusaruro yari yitezweho.

Azajya abikwa mu dufuka twabigenewe tudashobora gupfumuka, bityo abe yashyirwa mu bikapu by’abaganga b’abasirikare cyangwa abandi, abe yakwifashishwa mu gihe gikwiriye.

Ibanga rigize ayo maraso akozwe mu ifu, ni uko afite uturemangingo tw’amaraso asanzwe ariko twakorewe muri laboratoire bita ‘synthetic cells’.  Izo synthetic sells zigana udufashi dutukura (blood red cells) tuzajya tubasha kujyana umwuka wa Oxygen mu ngingo nk’uko ariko bisanzwe mu mubiri w’umuntu.

Dr Allan Doctor uyobora itsinda ry’abahanga bayakoze yabwiye CBS News ko ariya maraso azajya abikwa mu masashi bita IV Plastic bags kandi akaba afite ubushobozi bwo kubikwa mu gihe kingana n’umwaka urenga.

Yagize ati: “Iyo umuntu akeneye kuyakoresha azajya ayafata ayafunguze amazi atetse neza (sterile water), narangiza ayatere uyakeneye.”

Aya maraso abahanga bayise ErythroMer akaba yarabanje gusuzumwa ku nyamaswa nk’imbeba zari zatakaje amaraso angana na 40% kandi ngo byatanze umusaruro.

Ubusanzwe abantu bakomerekeraga mu mpanuka bashoboraga gutakaza amaraso menshi bitewe n’uko kwa muganga batinze kuyahageza.

Kimwe mu byateraga iki kibazo ngo ni uko abantu batari bafite uburyo bwo gutwara amaraso bworoshye.

Iyo umuntu akomeretse, ashobora kuvira inyuma cyangwa akavira imbere, ibi bikaba byamuviramo gutakaza ubuzima iyo atabonye ubutabazi bw’ibanze burimo guhagarika umuvuduko w’amaraso, kumudoda cyangwa kumupfuka.

Mu mpera z’iki cyumweru, Dr Doctor arateganya kuzamurikira abandi bahanga mu by’amaraso bo muri ‘The American Society of Hematology’  ibyo yagezeho mu nama izabera San Diego muri California.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish