Guterres yarahiye gusimbura Ki moon anizeza ko UN izakora neza kurushaho
Antonio Guterres uherutse gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa UN mu bantu 13 bari biyamamarije yarahiriye kuzuzuza neza imirimo ye kandi asezeranya ko azaharanira ko UN irushaho kuba urubuga ibihugu byisangamo kandi ikarushaho gukemura ibibazo by’isi harimo iby’impunzi.
Guterres yigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Portugal kandi amara igihe kirekire ayobora ishami rya UN ryita ku mpunzi HCR guhera muri 2005 kugeza 2015. Abaye umuyobozi wa UN wa 19 kuva yashingwa ubu hashize imyaka 71.
Azatangira imirimo ye ku mugaragaro taliki ya 01, Mutarama 2017 asimbure Ban Ki Moon ukomoka muri Koreya y’epfo wari umaze manda ebyiri ayobora UN.
Guterres w’imyaka 67 amaze kurahira yabwiye abari aho ko bibabaje kubona UN hari igihe itinda kohereza ingabo zo kugarura amahoro aho bikenewe bigasaba amezi icyenda.
Ati: “ Nta muntu n’umwe byungura iyo UN imaze igihe kingana n’amezi icyenda cyangwa arenga itarohereza ingabo aho zikenewe, ibi bigomba guhinduka…”
Yavuze ko UN igomba guhindura imikorere ikarushaho kujya yihutisha ibintu, umusaruro ukagaragara hakiri kare.
Guterres yatangaje ko akiri muto yasomaga ibitabo by’amateka n’intambara, akabona ko intambara z’icyo gihe zagiraga abazitsinda.
Ati “Ariko intambara za none nta muntu uzitsinda, impande zose ziratsindwa. Nimurebe muri Syria n’ahandi…intambara z’iki gihe nta uzitsinda ubaho, nzaharanira ko intambara zihagarara.”
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW