Digiqole ad

Inama 8 igihe watumiwe mu birori byo kumenyana ‘Cocktail Party’

 Inama 8 igihe watumiwe mu birori byo kumenyana ‘Cocktail Party’

Tariki 9 Gicurasi 2016 mu kwizihiza umunsi w’Ubumwe bw’Uburayi Kigali

Ubusanzwe Cocktail Party ni umwanya ugenwa nyuma y’inama zihuza abantu bahuriye ku nyungu runaka (business) kugira ngo basangire icupa ari nako bamenyana bagashyiraho n’uburyo bwo kuzakorana mu minsi iri imbere. Iyi mikoranire ituma impande zombi zungukira muri uko kumenyana.

Nubwo ari uko bimeze ariko, hari inama zitangwa n’abamaze igihe kirekire bajya muri ‘ibi birori’ nka Paula Rueben Vieillet zishobora gufasha umusomyi kumenya uko azitwara ubutaha mu birori nka biriya.

Nubwo bisanzwe ko umuntu wese ujya muri biriya birori afite akazi runaka akora agomba kwitwaza amakarita ariho umwirondoro we n’ibyo akora (Business card), ariko hari izindi nama z’inyongera buri wese agomba kumenya kugira ngo azungukire mu gutsura umubano ‘networking’.

1.Banza ukore ubushakashatsi:

Niba baguhaye ubutumire bwo kuzaza muri ‘cocktail party’ banza urebe urutonde rw’abantu ubona bashobora kungura ikigo ukorera hanyuma ushakishake amakuru make ku buzima bwabo, ibyo bakora, inshuti zabo, n’ibyo bakora iyo bishimisha.

2.Wishaka kumenyana na buri wese:

Si ngombwa ko wamenyena na buri wese cyangwa n’abantu benshi ahubwo reba bake b’ingirakamaro, babiri, batatu, bane … uzabasha kwibuka neza kandi watoranyije witonze.

Iyo ushatse kumenyana na benshi ntubona umwanya n’ingufu byo kureba neza abo ari bo ngo ube wanamenya uko uzakurikirana imibanire yawe na bo mu gihe muzaba mwamaze kuba abafatanyabikorwa.

Ibuka wa mugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘uburo bwinshi butagira umusururu’.

3.Irinde kumarana umwanya munini n’abo mwamenyanye mbere

Iyo umaze igihe runaka ujya muri biriya bitaramo biba byumvikana ko hari bamwe mwamaze kumenyana mu bo mwahuye mbere kandi wenda mukaba mwaratangiye gukorana.

Ubutaha nimuhurira mu yindi cocktail party uzirinde kumarana na bo umwanya munini ahubwo ubaganirize iminota iringaniye hanyuma ujye gusuhuza no kumenyana n’abandi.

Niba hari ugusanganye n’umuntu mushya muri kuganira, mubwire ko ari mugenzi wawe mumaze kumenyana bityo uzaba ugize uruhare mu gutuma abantu bamenyana kandi bizakugirira akamaro mu bihe biri gaturutse kuri ba bantu bombi.

4.Hitamo umwanya mwiza wo kwibwira mugenzi wawe

Uzirinde kuza uko ubonye kose ngo wumve wahita wibwira umuntu kuko ashobora kuba atari mu mirere ‘situation’ myiza yo kukumva no guha agaciro ibyo umubwira.

Ibi nubikora bizatuma uwo wifuza ko mumenyena abona ko ufite ikinyabupfura kandi ahe agaciro ibyo uvuga. Tangira ugira uti: “Mwiriwe! Nitwa  Peter ….” Bitewe n’ukuntu mugenzi wawe azagusubiza, uzakomerazaho umuganirize.

Ibuka gusuhuzanya inseko ivuye ku mutima kandi ubikore umureba mu maso.

5.Wihindura ibiganiro byose ‘business’

Birumvikana ko utazabura kuvuga ku byo ukora, ucuruza n’ibindi ariko ntuzakore ikosa ryo kuvuga gusa kuri iyo ngingo.

Vuga no ku  bindi bintu bishishikaje abantu muri icyo gihe, waba uhereye ku bibera mu gihugu cyanyu ndetse no hanze yacyo nta kibazo.

6.Uramenye ntuzazane kandi ngo utinde ku mazina y’abantu bamwe

Si ngombwa kandi bigaragaza ikinyabupfura gike iyo wibanze ku bantu runaka mu kiganiro ugirana na mugenzi wawe wifuza kuzakorana na we muri business.

Vuga ibirebana gusa na business yawe kandi ugushe ku ngingo kurusha uko watinda ku bantu runaka ku giti cyabo.

7.Reka abo muganira abe ari bo bagira uruhare runini mu kiganiro

Iyo wihariye ikiganiro wenyine abantu babona ko wibonekeza kandi usuzugura. Ujye ureka uwo muri kuganira abe ari we ufata umwanya munini avuga bityo bizatuma umutega amatwi wumve aho wahera utsura umubano.

Ibaze nk’ubwo utangiye kwivuga ugahita uvuga ngo ni jye muntu wa mbere ufite hotel ya mbere mu mujyi wa Kigali.

Ujye ugerageza kuba umuhanga mu kuganira na bagenzi bawe wifuza kuzakorana nabo muri business zibyara amafaranga.

8.Irinde inzoga zigusindisha

Nubwo akayoga gatsura umubano, ujye wirinda akatuma ‘uta ibaba’. Niba wumva kunywa ka fanta bitakunejeje, nywa agahiye ariko ube maso utaza kurenza urugero ukaba wavuga amagambo yatuma uta ishema imbere y’abashoramari.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Wao! Very nice. Ibi nibyo biba bikenewe.

  • Thank You very much

Comments are closed.

en_USEnglish