Bwa mbere mu mateka abaganga bateye akaboko ku muntu wavutse atakagira
Abaganga bo muri Wroclaw Medical University muri Pologne bateye akaboko ku mugabo witwa Piotr wo muri Pologne wari waravutse atakagira. Pietr w’imyaka 32 yavutse atagira akaboko k’ibumoso kubera impamvu zishingiye ku kwihuza kw’uturemanginga fatizo tugize dushinzwe gukora ingingo z’imbere.
Uyu mugabo afite ibyishimo kuko abaganga bamuteyeho akaboko k’umuntu wapfuye, ubu akaba yizeye kuzajya akora imirimo yose atari asanzwe ashobora n’akaboko kamwe irimo nko gutwara ibinyabiziga, guterura ibintu n’indi…
Kubaga no kumuteraho akaboko byamaze amasaha 13. Kugeza ubu Pietr abasha kuzunguza no kunyeganyeza intoki nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Mailonline.
Prof Adam Domanasiewicz wari ukuriya abaganga babaze uriya mugabo yatangaje ko ari ubwa mbere igikorwa nka kiriya kibaye mu mateka y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga ryabwo.
Ubu buryo ngo ni imbarutso ku bandi bantu bavutse badafite ingingo runaka kuko bazabasha kuzitezaho nk’abandi.
Kugeza ubu kandi ngo ibiganza nibyo babashaga gutera ku maboko ariko akaboko kose ntibyari barabayeho.
Mu gukora ibi, amagufwa bayafatanyije bakoresheje ubujeni bukoze mu kinyabutabire bita titanium hamwe n’ibintu bifatira twagereranya n’amavisi.
Nyuma y’amagufwa bashyizeho imikaya kuburyo busanzwe buyiranga iyo iri ku mubiri usanzwe, nyuma babona guhuza imitsi yose.
Nubwo uko iminsi izahita byizewe ko amagufwa azafatana, ngo uriya mugabo agomba kuzajya yigengesera mu bihe bya mbere ariko ngo bizageraho bigende neza akaboko bamushyizeho kemere nk’ako yavukanye.
Ubu ngo amaraso aragenda neza nk’uko bisanzwe ku maboko asanganywe, kuri uku kuboko gushya nyirako akaba abasha kumva ubushyuhe, ubukonje n’ibindi byerekana umubiri muzima.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kabisa musaza ako kantu ni powa.
Comments are closed.