‘Tableau Périodique’ yongereweho izindi ‘elements’ 4 zirimo iyitwa Tennessine
Ku rutonde rw’ibinyabutabire fatizo bigize ibiri mu isanzure byose ruzwi mu Gifaransa nka Tableau Périodique des élements haherutse kongerwaho izindi enye zifite imyanya ya 113, 115, 117 na 118, imwe yahawe izina rya Tenessine.
Izi ‘elements’ zari zahawe amazina y’agateganyo nka ununtrium, ununpentium, ununseptium na ununoctium.
Tariki ya 30 Ukuboza 2015 zashyizwe ku rutonde rw’izindi zigize tableau periodique des elements, by’agateganyo zifite amazina nyayo ya ‘Nihonium’ (Nh) iyi ni iya 113, ‘Moscovium’ (Mc) ni iya 115, ‘Tennessine’ (Ts) ni iya 117 na ‘Oganesson’ (Og) ya 118.
Ayo mazina y’izi ‘elements’ enye yemejwe burundu ko ajya ku rutonde tariki ya 8 Kamena 2016 n’Umuryango w’Abanyabutabire (Union Internationale de Chimie Pure et Appliquée, IUPAC).
Abahanga bo muri Kaminuza muri Leta ya Tennessee bahaye ‘element’ ya 117 izina rya Tenessine (Ts 117) kubera ko bavumburiwe muri Laboratoire yitwa Oak Ridge National Laboratory (ORNL) yo muri Leta ya Tennessee.
Bari bafatanyije n’abahanga bo mu zindi kaminuza nka Vanderbilt University, Lawrence Livermore National Laboratory muri Leta ya California (USA) na Russia’s Joint Institute for Nuclear Research yo mu Burusiya.
Umuyobozi wa Leta ya Tennessee yashimye ko iriya element yitiriwe agace ayobora ngo bibahesha ishema mu ruhando rw’amahanga.
Ubusanzwe ‘elements’ zitwa amazina bitewe n’abahanga bazivumbuye, aho zavumburiwe cyangwa ibizigize mu buryo bw’ubugenge cyangwa bw’ubutabire (propriétés physiques ou chimiques).
Tennessine (Ts 117) yari yaravumbuwe muri 2010 ariko byafashe imyaka myinshi y’impaka n’ubushakashatsi ngo byemerwe ko iriho koko.
Tennessine kimwe na ziriya ‘elements’ zindi ngo ni element iremereye cyane iboneka ari uko bahuje isotope zifite protons zingana ariko zifite neutrons zitangana bityo bigatanga indi element bise Tennessine iremereye cyane.
Urugero ngo ni iyo bahuje Calcium-48 na Berkeleium-249 ikaba iteye kimwe na Chlorine cyangwa Fluorine gusa ngo bigatandukanywa n’uko yo itaguma hamwe kandi ikabaho igihe gito nyuma yo gukorwa (ni element artificiel).
Kuba Tennessine yarabashije gukorwa ngo ni intambwe abahanga mu bugenge no gukora ibijyanye nabwo bateye mu rugendo rurerure rwo kuvumbura ibinyabutabire bizifashishwa mu gukora ibintu bihambaye mu nzego zitandukanye nk’ubuvuzi bwa za cancers, gukora ibitwaro bya kirimbuzi, mudasobwa zifite ingufu, n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga mu binyabuzima (biotechnologie).
iflscience.com
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Icyo bavumbura cyose ntibizayibuza kwitwa Tableau Periodique ya Mendeliev…. sibyo?
Mbabazwa n’uko urubyiruko rwacu(ari nacyo kigero kigize bi 3/4 by’abanyarwanda usanga batacyitaye kuri ibi bintu bya Chimie & Physique. Iyo nibutse ukuntu byandazaga amajoro mbyiga nanagira ngo mbimenye, nareba aho ubuzima bwerekeje muri ibi bihe(monde ya benefice), ngira agahinda. Umuhanga wa none ni uzi kwigwizaho ifaranga akanaryinjiriza Leta hatitawe ku nzira yanyuramo iyo ariyo yose…! Ni nayo mpamvu n’amasomo yigishwa ubu usanga ibihabwa agaciro cyane ari ibizana ifaranga! Nta politiki ya equilibre itekerezwa ari nayo mpamvu usanga abantu bumva kwiga imibare, chimie na phyisique ntacyo byamarira ubikora. Leta nishake uburyo yakongera guhesha agaciro aya masomo
Comments are closed.