Digiqole ad

Amaguru n'amaboko by’umuserebanya ugenda ku rusenge biteye ukwabyo

Abenshi muri bazi umuserebanya ugenda ku nkuta cyangwa ku rusenge rwubatwe n’amakaro batangazwa n’ubugenge ukoresha. Uyu muserebanya ufite amaguru n’amaboko biteye ukwabyo ku buryo abahanga bagiye gukora udukoresho dufata ku myenda cyangwa ahandi tubasha kwisukura twonyine.

Aka gaserebanya gafite amaguru n'amaboko biteye ukwabyo
Aka gaserebanya gafite amaguru n’amaboko biteye ukwabyo

Ubundi kugira ngo turiya duserebanya bamwe bita Marijoze tubashe kurira inkuta zinyerera cyane biterwa n’utwoya twinshi turi mu byiciro bitandukanye gutwikiriye amajanja yatwo.

Utu twoya kubera ubwinshi bwatwo ndetse n’amatembabuzi akora nka Kole (niwa muti bafatisha ku nkweto) bituma habaho ingufu zitwa Van der Waals zituma iyi  miserebanya bita Gecko mu Cyongereza ibasha kugenda ahantu hameze kuriya.

Izi ngufu ziba ziri ku gipimo gihagije ku buryo Rukuruzi y’isi bita Pesanteur mu gifaransa itabasha gukurura iyi miserebanya ngo igwe hasi.

Abashakashatsi bakomeje kwiga uko aya maguru ateye
Abashakashatsi bakomeje kwiga uko aya maguru ateye

Abashakashatsi basanze nibamara gukora turiya dukoresho bizafasha mu gukora ibikoresho by’ubutabazi bitandukanye nk’ingobyi zikomeye batwaramo abarwayi zisukura ubwazo ku buryo nta  dukoko twanduza tuzagera ku barwayi.

Bizafasha kandi gukora ibipfuko byo kwa muganga bishobora kwisukura bityo abasirikare ku rugamba bakomeretse bakaba batagira ibibazo by’uko ibisebe byabora kubera amaraso ari mu bipfuko.

NIZEYIMANA Jean Pierre

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibibyuko ni ibiki?

  • L’adhésif gecko
    ▪ Les savants sont impressionnés par la capacité du gecko à escalader des surfaces lisses — voire à courir sur un plafond — sans glisser ! Comment cet étonnant petit lézard s’y prend-il ?
    La Bible dit que “ le gecko saisit avec ses mains ”. (Proverbes 30:28.) Les pattes de cet animal ressemblent effectivement à des mains, et elles s’agrippent aux surfaces lisses avec une agilité incroyable. Chaque doigt présente des plis recouverts de milliers de protubérances qui ressemblent à des poils. Et chaque protubérance possède des centaines de filaments microscopiques. Entre eux et la surface se créent des forces intermoléculaires (ou forces de Van der Waals), qui suffisent à retenir le lézard — même lorsqu’il file à vive allure, la tête en bas, sur du verre !
    Les chercheurs aimeraient mettre au point des adhésifs qui, comme les pattes du gecko, collent aux surfaces lisses. Selon la revue Science News, ces produits auraient, notamment, “ des applications médicales diverses : depuis le pansement résistant à l’eau jusqu’au ruban adhésif qui remplace les points de suture ”.
    Après ce bref examen, que diriez-vous ? L’adhésif du gecko est-il le fruit du hasard ? Ou d’une conception ?

Comments are closed.

en_USEnglish