Hagiye kubakwa icyumba kiranga intore mu turere
19 Gashyantare – Mu kiganiro cyabereye muri Hotel Hilltop cyateguwe na Komisiyo y’itorero ry’igihugu (National Itorero Commission), Boniface Rucagu witwa kandi Umutahira mukuru w’intore yabwiye abanyamakuru ko muri gahunda yo gukwirakwiza umuco w’ubutore mu rubyiruko hagiye kuzubakwa icyumba kizabika ibikorwa by’indashyikirwa byaranze intore muri buri Karere.
Muri iki kiganiro Rucagu Boniface yavuze ko muri icyo cyumba hazaba harimo amajwi, amafoto n’inyandiko bizajya bisurwa n’abaturiye icyo cyumba mu rwego rwo kwigira ku ngero z’ubutore byaranze abatuye byaranze intore z’indashyikirwa muri aka karere.
Kimwe mu bintu nyamukuru byagarutsweho mu iki kiganiro ni gahunda izatangizwa ejo ku wa Kane, 20 Gashyantare mu mashuri yose igamije kwigisha abana b’u Rwanda indangagaciro na za kirazira zaranze abanyarwanda mu mateka yabo ndetse na n’ubu.
Rucagu Boniface yabwiye abanyamakuru ko kwigisha abana b’u Rwanda bari mushuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza bigamije kubategurira kuzaba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku ndangagaciro na za kirazira nyarwanda mu gihe kiri imbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Haberamungu Mathias wari umushyitsi mukuru yabwiya abanyamakuru ko kuba abahoze ari intiti zize mu gihe cy’ubukoloni aribo babibye inyigisho zaciyemo Abanyarwanda ibice, ubu gahunda ya Leta ari uko uburezi bugomba kwigisha Abanyarwanda ubundi bumenyi bubahesha agaciro n’ubumuntu.
Ku kibazo kijyanye n’ingengo y’imari yateganyirijwe iki gikorwa, Dr Haberamungu Mathias yasubije ko nta ngengo y’imari yihariye yateganyirijwe iki gikorwa kuko n’ubundi kwigisha indangagaciro nyarwanda bisanzwe mu mibanire y’Abanyarwanda.
Yagize ati “ Ntibisaba umubyeyi ingengo y’imari kugira ngo ahe abana be uburere. Ibiganiro bishingiye ku muco nyarwanda nibyo bikenewe mu gukwirakwiza izi ndangagaciro nyarwanda mu bana bacu.”
Yatanze urugero rw’umugani wa Semuhanuka avuga ko kuba umuhungu we witwaga Muhanuka yaramubeshye ko yitsamuye agakubita umutwe ku ijuru, Se akamucyaha amubwira ko ikinyoma nk’ciyo kikanyagisha, byerekana ko uburere nyarwanda bushobora gutambutswa mu buryo bworoheye ababyeyi, abarezi ndetse n’abana bidasabye ingengo y’imari.
Gahunda yo gutangiza uru rugerero izatangizwa kuri uyu wa Kane. Mu rwego rw’amashuri yisumbuye ikazatangirizwa ku Ishuri SOS Kayonza naho ku rwego rwa Kaminuza ikazatangirizwa mu Karere ka Huye ahahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Dr Haberamungu Mathias yangeyeho ko iyi gahunda izahoraho mu mu myigishirize y’u Rwanda kuko gutoza abana b’u Rwanda kuba intore ari igikorwa kitagira iherezo.
NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
intore oyeeeeeeeeeeee!
Comments are closed.