Dufite amasomo twigiye muri aya marushanwa- P. Bitok
Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa yateguraga igikombe k’Isi kizabera muri Pologne umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwandaavuga ko hari amasomo menshi bakuyemo.
Ntagengwa Olivier mwe mu bagize ikipe ya Volleyball y’u Rwanda akaba ari nu mukinnyi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye we asanga muri aya marushanwa ikipe ye yarabuze amahirwe yo kwerekeza mu gikombe k’Isi muri Pologne muri uyu mwaka muri Kanama na Nzeri.
Yagize ati ” Iri rushanwa n’ubwo tutabashije gukomeza ariko hari byinshi twigiyemo kuko twahuriyemo na bakinnyi benshi babigize umwuga kandi bari ku rwego rwo hejuru ariko ndatekerezo ko ubutaha natwe tuzabasha gushyiramo imbaraga.”
Ku ruhande rw’umutoza, Paul Bitok w’ikipe y’igihugu yavuze ko abasore be ntacyo abanenga kandi asanga barakoze ibisabwa ahubwo ngo amahirwe ariyo babuze ariko ko ibyo bitazabaca intege.
Muri aya marushanwa ikipe y’igihugu yatsinzwe na Algeria ku mukino wa mbere ku mukino wakurikiyeho ikipe y’igihugu yabashije kubyitwaramo neza ibasha gutsinda ikipe ya Cameroon amaseti 3-0 n’ubwo bitabujije ikipe ya Cameroon kuzamuka.
NKOTANYI Damas
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Habayemo kutumvikana kwa Laurence na Mukunzi bituma dutsindwa. laurence yabaye umuhashyi cyane, bazamwirukane kimwe na Paul Bitok, bariye ruswa! Ni gute aba basore batakinnye kuri Algerie kandi ari bo bari batwaye, mwaradustindishije mwa baswa me! mwaradusebeje gusa!
Comments are closed.