Kwifata biragoye
Umubyeyi yihanangirije umukobwa we w’inkumi ko atagomba kwemerera umuntu wese kumukora ku mabere cyangwa ku myanya ye y’ibanga.
Yaramubwiye mu Kinyarwanda kivanze n’Icyongereza ati “Mwana wange umusore nagukora ku mabere uzamubwire uti “ Don’t” namanura amaboko ye akagukoraho hasi y’inda uzamubwire uti “Stop”.
Umukobwa amaze kubyumva yemerera Nyina ko ariko azabigenza .
Hashize amazi atatu umukobwa abonye atakijya mu mihango nka mbere abaza Nyina igituma atakibona imihango.
Umubyeyi aramubaza ati “ Aho mwana wanjye ntiwaba wararenze kubyo nakubujije?”
Umukobwa ati “ erega Mama urandenganya. Umuhungu yaraje ankora ku mabere no hasi icyarimwe ndamubwira nti ‘Don’t stop.’
Umubyeyi arumirwa!
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibi bihuriye he no kwifata kugoye namwe muransetsaa.
Sister Ange ntukigize NKANA !Umuntu (WIYUMVAMO) agukoze ku mabere no munsi y’umkondo mu buryo bwa ” DON’T STOP ”, BYABYARA IKI ?????????????Ntukijijishe ! Reba igisubizo Sindihebura yahawe.
Kwifata Sibyo Bigoye Ahubwo Abantu Ntibacyiyubaha Ngo Bakomere No Kumuco Wacu,yamukoragaho Se Numugabo We? Soient Selieux Vs Jeunes!
Thank u brother! Kwiha ibanga ,kwiyubaha no gukomera ku muco ni byo biguhesha ishema mu bandi.Ukazaba umutima w’urugo cg umugabo w’icyubahiro iwe.
NO NO NO NO Mwiturimanganya. Ko umwana yabajije nyina impamvu atakibona IMIHANGO yamushubije ngo iki???? Nyamara mutubwiye uko UMUBYEYI yamubajije ndetse nuko umwana yamushubije ariko igisubuzo cy’umubyeyi ntacyo tubonye.ABABYEYI NTIBAGISUBIZA IBIBAZO BYABANA BABO SE ????????
sha mujye mureka abana batange ibyo bafite. nonese umukobwa mwiza si umunyampuhwe yewe namwe mushyigikiye umuco w’ ubusambo. Birababaje kabisa.
hahaha,murasetsa kweli don’t stop bihuriye ye no kubura imihango.
Hahahahahahha !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!Aho bihurira ni aha:umhungu amze kubwirwa ngo D’t stop ,yashyizemo agatege,aramanuka akandagira mu bustani bwirabura,yinjira mu buvumo bwitwa iwabo-wa-twese, abibamo imbuto ibuza imhango kngera ghinguka! Le jeu est simple/game OVER !!!!!!!!!!!!!!!
@ ASIYA sha iyi nkuru ubanza ari wowe yabayeho kuko ndabona watanze na suite y’uko byaje kugenda. lol…
Muraho nshuti,nkimara kubona iyi nkuru navuga ko ntaho ihuriye no kwifata bigoye.murakoze,mukomeze kugira ibihe byiza.
Comments are closed.