Yanze gukurikiza ibyo twavuganye none ngo nintunge umwana
Mbanje kubasuhuza no kubashimira uyu mwanya mwaduhaye nkaba mbagannye kugira ngo abakunzi banyu bamfashe mu kibazo kinkomereye.
Mpereye uko cyatangiye, natuye muri Kigali ndi umusore aho hantu hari abakobwa batatu. Umwe yarankunze cyane arabimbwira ndamuhakanira kuko nari mfite inshuti kandi nari naramuberetse. Nyuma narimutse nzi ko muhunze ariko ntiyashirwa.
Yarapanze bikomeye kugeza ubwo turyamanye. Nyuma nari nzi ko byarangiriye aho ariko mu byumweru bibiri umukobwa ati ” Ndatwite’. Nanjye nti” Nta kibazo nigera amezi 7 nzaba maze kwitegura tuzahita tubana”.
Nyuma rero ndashishikaye nditeguye ibyo twavugaga twaheraga kuri yo Taliki twabonaniyeho. Icyantunguye ni uko yabyaye mbere ho amezi abiri.
Akimara kubyara nahise muhakanira ko umwana atari uwanjye mpita njya gukorera hanze ariko ubwo nagiye nabahakaniye ko atari uwange.
Ejo bundi nyuma y’umwaka yantumyeho umuntu ngo kuki ntaza kwita umwana .Nyuma twarahuye mubaza ibimenyetso atanga byerekana ko umwana ari uwanjye cyane cyane ko iyo twapanganga wasangaga yemera ko amezi afite ariyo.
None ubu uyu Munyarwandakazi amereye nabi ngo ninite umwana izina ndetse ntange indezo.
Ubu se nkore iki ko nari naramubereye imfura none akaba atangiye kungora?
Nimungire inama basomyi ba UM– USEKE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nimukore DAN mumenye ukuri.
DNA ipimirwahe mu Rwanda bisaba fr angahe
Iyo ni imitwe sha! Ubwo uwayimuteye yaramwanze none arabona ari wowe wabyemera. Nutihagararaho uzamurera da, abubu nta mikino bagira!igihe mwaryamaniye se nigihe yabyariye mubyemeranywaho? Cg avuga ko yabyariye amezi 7? Niba udashaka gufata abana bose nkabawe rero, wikokore ukoreshe ADN.
Ariko rero nawe nguhane: waciye inyuma uwo wita ko wakundaga ntiwibuka no kwikingira, ubwo se wari wizeye iki? Uzasabe Imana imbabazi kuko wasambanye,uzisabe n’umukunzi wawe wa mbere; wanasenga ikakugira inama yo ntibura uko igenza.
Inama Jp akugiriye niyo!
Inzobere,ndakwemera CYANE mpereye ku bitekerezo byawe,nifuza kukubona face by face. Pouvez-vous m’accorder une audience? Merci bien de votre part ! From 0725727056
Wiriwe muvandimwe? Ihanganire ibyakubayeho kdi mujye mugerageza kwifata mwo kabyara mwe! Ahasigaye uzamubwire mukore uko uyu muvandimwe Jp yakubwiye amahane yose azashira.
Umva sha, gana kwa muganga babakorere DNA, wowe n’uwo mwana, maze ngo urebe ukuntu bikemuka bitaruhanyije. Ntiwibuka ibyo mu runana bya Nizeyimana na Aline? Nonese ho ntiwibuka ko Aline yabeshyeraga nizeyimana ko yamuteye inda kandi ari iya Ngarambe! Wibuke ko naho harimo ikinyuranyo cy’amezi abiri! Ariko waranakosheje, kuryamana n’umukobwa nta gakingirizo kandi uzi ko ufite n’umukunzi! Kandi ubwo wasanga umukunzi wawe utaramubwira ibyakubayeho? Uzasabe Imana imbabazi kuko warahemutse. Kandi nusanga uwo mwana ari uwawe nyuma y’isuzuma uzemere umutwarane na nyina kuko ngo urwishigishiye ararusoma. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.
ndumva ujijutse kuko urimo kutubwira unakorera hanze. ndumva iki kitakagombye kuba ikibazo. ADN nicyo gisubizo. ariko niba nyina wumwana abyemera. ikindi niba bikugoye gukoresha ADN, musabe ibyo akubwira ko umwana ari uwawe abishyire munyandiko asobanura ko igihe bizaboneka ko yakubeshyeye azagusubiza ibyo watanze ndetse n umwanya wataye.
Inyungu zituruka mu cyaha n’imihangayiko.
Komera uhangane n’ingaruka z’ubusambanyi.
Erega mukirirwa mwiriza ngo nibabatabare mwahuye n’ibibazo.
Ibibazo nimwe mubyitera mwa nkozi z’ibibi mwe.
Imana ibababarire kandi mumenye ko uwo mwana ari umuziranenge agomba kwitabwaho.
Ariko rubyiruko rw’iki gihe ko mutumva ngo munarebe ibiri iruhande rwnyu!Ubwo iyo utinyutse gukorera aho wumva ikibazo ari ugutera inda cg no kurwara sida biba birimo.Ese yarakubeshye uri umwana?Komera wirengere ingaruka z’umwana bakugerekaho utaretse no kwipimisha sida.Ikindi kdi uwo mukobwa ntiyari isugi ashobora kuba yari afite n’agakoko ukaba wanagatera n’uwo ubeshya ngo n’umukunzi wawe. Koresha ADN impaka zishire n’aho ubundi rurageretse!
Bagukoze nkibyo Allen yaragiye gukorera Nizeyimana (murunana)
Ceceka muryamana wari uzi ingaruka wagira zose.! Kuki umutererana mifashe nkuwariye akamanyu kuri we
SALUT,UWO MUNYAMITWE NTAKUBESHYE,NIYONGERA KUBIKUBWIRA UMUBWIRE MUPIMISHE UMWANA ADN,MU RWANDA BIRAHENZE ARIKO UGANDA KAMPARA NGO NTIBIRENGA 300000 MILLES YA MANYARWANDA,ubwo rero washaka uko ujyana umwana niba uvuga ukuli ,kimwe nuko wasanga aruwawe bigatuma uha umwana wawe urukundo,ariko ndazi neza ko niba atari uwawe uwo mugore ntazemera kujyayo ,shishoza rero biribumugukize ibyo nkubwiye,ukeneye ubundi bufasha bwa kiganga wampa email yawe nkakwandikira merci.
nusanga umwana ari uwawe hamaze gukorwa examen ya ADN ntuzibeshye ngo ubane na nyina mon amis utamukunda ngo nukubera umwana ,wakunda umwana wawe ,ugashaka ukuri ku mutima ariko kandi ntuzihakane umwana kuko ugera igihe nawe ukamukenera ndetse cyane,ubundi nudatinya IMANA,utinye sida ,kandi ingo zidafite urukundo byoroshye gusenyuka.merci
ADN kubera iki? Niba umwana yaravutse yuzuye kandi amezi 9 atageze, ni ikimenyetso simusiga ko yagupangiye kukwegekaho uruskyo. Igihe mwakoraga imibonano yari atwite inda nto. Ahubwo gira utya: saba imbabazi uriya Fiancée wawe wawe waciye inyuma. (yakubabarira yabireka icyo ni ikindi kibazo). Nyuma ugane Abunzi b’iwanyu ubabwire ingorane yawe. Ikibazo bananiwe gukemura kijya mu Rukiko, Umucamanza ni we uzategeka ya DNA, uwo urubanza ruzatsinda ni we uzariha icyo kizami.
Uwitwa Mpanuro ndagushima ku gisubizo watanze kuko urwishigishiye ararusoma.
Nonese muzajya mwirirwa musuzugura Imana noneho ingaruka zibyaha nizibageraho ngo maman wararaye? Mwarekeye aho gukomeza kwica amategeko y’Imana? Nonese yakubeshye ate? Ko wagerageje kumuhunga yarakoresheje viole? Petit attention Ihane uve muri ibyo Imana izakubabarira.
Petit,izo si AFFAIRES Z’ ABADOLESCENT(S) !!!!!!!!!!
Satani umugome akwereka ko ibintu biryoshye kandi ari bizima ariko iyo ingaruka ije ntumenya iyo yanyuze usigara urwana wenyine yigaramiye. ncuti mwegere Yesu cyane turi mubihe biruhije. Yesu akugenderere kandi umwakire.
IBYO BYAMBAYEHO NANJYE WANGU. UZAKORESHE ADN KU BITARO KU 250 000 FRW CHUK ARIKO UWO MWANA BIRAGARAGARA KO ATARI UWAWE KUKO YAMUBYAYE MU MEZI 2 MBERE YAHO MWAKOREYE IMIBONANO UBWO YABA YARAVUKIYE AMEZI ICYENDA. YIKORESHE UBUNDI UHITE UHINDUKA UMWERE
DNA ipimirwa he mu rwanda .baca fr angahe?
mwiri we? muvandimwe,cyemura ikibazo Umwana yegutabwahagati yanyu nikokowaracumuye ariko niwerekana ukuri Imana izakubabarira ndetse nabantu.
biragoye cyane ko numva bavuga ngo kubyarira amezi arindwi bibaho ariko ushishoje ndumva wabimenya ikindi uzabaze ibijyanye no gupima amaraso niba haraho wabibonahafi nibyo byabakiza
nanjye ntyo, ADN ibereyeho iki ?? Ibibazo byarakemutseee !
Akira umwana wese nk’uwawe.Iyo ni gift,wowe umubonye utiyushye icyuya none uramwanga?
mwakoze kubwinama zanyu kdi nabavuze ibindi ndababariye kuko na Yesu yabajije abazanye umugore ati ninde utarakora icyaha?nuko ku Mana ibyaha bingana ikabibabarira kimwe.naho byo ni ADN izabikemura kuko ubu afite imyaka 3nigice kdi ntiyigeze anyaka nakimwe maze guhakana ubu nibwo yubuye dossier.ese haruwagira inda yamezi2atabizi?
Comments are closed.