Nyuma y’uko Ikipe y’u Rwanda inganyije n’Intamba ku rugamba z’i Burundi bigahesha intsinzi u Rwanda, Rutahizamu Ndahinduka Michel watsinze igitego cy’amavubi asanga kumenyerana kwa ba Rutahizamu byaba imbarutso yo gutsinda ibitego byinshi. Michel yagize ati “Jyewe inama naha bagenzi banjye ariko cyane cyane ubuyobozi bw’ikipe ni ukutuba hafi bakadutegurira imikino ya gicuti myinshi kugira ngo […]Irambuye
Airtel yashyizeho uburyo abakiriya bayo bazajya bakoresha bagatsindira amatike y’indege yo kujya mu gihugu cya Brazil ku buntu. Ubu ni uburyo abakiriya bazajya bagura ibintu bitandukanye biri muri Serivise za Airtel maze abarushije abandi kugura kenshi bagahabwa bagahabwa amahirwe yo gutsindira itike yo kujya muru Brezil kwishimisha. Ubu buryo buzamara ibyumweru bitandatu kandi abantu batandatu […]Irambuye
Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukinira ikipe ya APR yatangarije Umuseke ko agiye kugaruka gukinira ikipe ye nyuma y’uko yari amaze igihe afite imvune mu kaguru. Iranzi twasanze ku kibuga cy’imyitozo ya APR aho yari kumwe n’umuganga we ngo arebe niba amaze gukira imvune bihagije. Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yatangaje ko mu cyumweru gitaha azatangira gukina […]Irambuye
Urutonde rw’abakire bakomeye kurusha abandi ku Isi rwariyongeye cyane kuko ubu bamaze kuba 1645, ubariyemo n’abashyashya biyongereye ku rutonde bagera kuri 268. Nubwo bwose urutonde rwakozwe na Forbes 2014 ( ikinyamakuru kivuga ku baherwe) rugaragaza ku abaherwe biyongereye no mu bindi bihugu nka Tanzania na Lituania, Abanyamerika bakomeje kuza mu baherwe ba mbere bakomeye ku […]Irambuye
Ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abanyeshuri i Kibeho, muri 1981, yababwiye ko ari “Nyina wa Jambo”. Iri zina hari hashize igihe kinini ryitiriwe Paruwasi ya Kibeho. Mu kiganiro twagiranye na Dr Bonaventure Muremyangango (yitabye Imana, ariko yari umwe mu bari bagize Komisiyo y’abaganga bigaga ku buzima bw’ababonekerwaga) muri 2006, mu izina ry’ikinyamakuru La Nouvelle Relève, yatugaragarije […]Irambuye
Icyegeranyo cyasohowe na Economist Intelligence Unit kiragaraza ko kuba mu gihugu cya Singapour bihenze kurusha kuba mu bindi bihugu byose byo ku Isi. Mu mijyi 131 yakorewemo ubushakashatsi, basanze ihenze kurusha iyindi ari iyo mu gihugu cya Singapour aho ngo no kugura imyenda bihenze cyane kurusha ahandi ku Isi. Igihugu cya Singapour gisimbuye u Buyapani kuri […]Irambuye
Kuri uyu wa 03,Werurwe abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda , Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu nama yabahurije ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru baganiriye kucyakorwa kugira ngo amahoro arambe mu karere gahuza ibi bihugu. Iyi nama yari igamije gushimangira ubufatanye bwaza Polisi z’ibi bihugu kugira ngo habeho gukumira […]Irambuye
Urubyiruko ruturutse mu bihugu by’u Rwanda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo rwifatanyije na bagenzi babo bo mu Ntara ya Kirundo ku Burundi mu muganda wo gusiiza ikibanza ahazubakwa ishuri rya Kaminuza. Aba basore n’inkumi kandi basize amarangi banasiga bikoreye mu byumba by’amashuri byarangije kubakwa n’umuganda w’abahatuye. Uru rubyiruko ruhuriye mu ngando iri ya kwimakaza amahoro […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu abakunzi ba Muzika ariko cyane cyane abakunda itsinda Dream Boys, bishimiye cyane indirimbo z’abahungu aribo Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC ubwo bamurikaga Alubumu yiswe ‘Data ninde’ iriho indirimbo icumi . Iki gitaramo cyabereye kuri Sitade Ubworoherane iri mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru. Nubwo imvura y’umurindi irimo amahindu […]Irambuye
Umuyobozi w’ihuriro rya za Polisi zo ku Isi Yousry (Yost) Zakhary ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2014 yashimye uruhare Polisi y’u Rwanda ifite mu kubungabunga umutekano w’u Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi. Uyu muyobozi amaze kugera mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana […]Irambuye