Urubyiruko rwo muri CEPGL rwakoreye umuganda mu gihugu cy’u Burundi
Urubyiruko ruturutse mu bihugu by’u Rwanda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo rwifatanyije na bagenzi babo bo mu Ntara ya Kirundo ku Burundi mu muganda wo gusiiza ikibanza ahazubakwa ishuri rya Kaminuza.
Aba basore n’inkumi kandi basize amarangi banasiga bikoreye mu byumba by’amashuri byarangije kubakwa n’umuganda w’abahatuye.
Uru rubyiruko ruhuriye mu ngando iri ya kwimakaza amahoro no kubaka ibihugu bigize umuryango CEPGL iri kubera mu karere ka Kamonyi.
Uru rubyiruko rwabwiye UM– USEKE ko n’bwo mbere hari urwikekwehagati yarwo, ubu bishimira kwicarana bakaganira kucyateza imbere ibihugu bakomokamo
Umwe mur bo waturutse mu Burundi witwa NIYONZIMA Jules yagize ati “Sinatekerezaga ko Abarundi, Abanyarwanda n’Abanyekongo bakwicarana. Ariko turabanye, dukorera hamwe, ubu twese dusanga duhuje umwanzi umwe ariwe UBUKENE”
Mu bikorwa uru rubyiruko rwakoreye hamwe, harimo kumena beton,gusiza ahazubakwa zimwe mu nyubako z’Ishuri rikuru rya Kirundo, ndetse banasiga irangi bikoreye mu ngando bamazemo iminsi mu byumba by’amashuri byarangije kubakwa.
Naho HABIMANA Celestin, uhagarariye Ikigo cya Kamonyi mu Rwanda gifasha urubyiruko kwikura mu bukene CPJSP, (Centre de promotion des jeunes pour sortir de la pauvreté), yemeza ko ubuzima b’abayitabiriye buzahinduka ku buryo bugaragara kubera ubumenyi n’indangagaciro bazayikuramo.
Ati : « Bamaze kwiga byinshi kandi baracyafite igihe cyo gukomeza kwigishwa, kwerekwa uburyo bakwihangira imirimo, gushyira hamwe, mbese muri make nkuko kuri ubu Abanyarwanda bakangukiye kugira indangangaciro nzima zibahesha agaciro, nabo bazabasha kwiremamo ubuntu, ubumwe, kwihesha agaciro no guharanira amahoro y’ibihugu baturukamo.”
Yongeyeho ko kuba bari kubaka Kaminiza muri kariyagace ka Kirundo bizafasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kuhiga ngo cyane cyane ko baturanye.
Uru rubyiruko kandi rwashyize ibimenyetso by’urwibutso ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wa NEMBA- GASENYI banasobanurirwa ibikorerwa kuri uwo mupaka.
Iyi ngando izamara iminsi 21, ikaba ihuje urubyiruko ruturuka mu Rwanda, muri Kongo no mu Burundi, ibi bihugu bikaba byibumbiye mu muryango wa CEPGL.
Mu byo bigira muri iyi ngando harimo kubana kivandimwe, guharanira amahoro, kwihangira imirimo n’imyuga y’amaboko nko gukora amavaze, amarangi n’ibindi.
CEPGL ( Communauté Economique des Pays des Grand Lacs) uhuza ibihugu b;u Rwanda. u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, intego yabyo ikaba ariyo kurebera hamwe uko byateza imbere imishinga y’ubukungu ibi bihugu bihuriyeho.
MAISHA Patrick
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Jyenda Habyarimana wazaniye u Rwanda umuhanda ntacyo tuzakwitura.
Yari awukuye he se? iwabo????
Nazri, uri gicucu gusa…
mukomereze aho rubyiruko mube umusingi w’iterambere mu bihugu byacu mube abambere mukwimakaza amahoro.
Comments are closed.