Musanze-Abakunzi ba Dream Boys bayeretse ko bayikunze mu mvura nyinshi
Kuri uyu wa Gatandatu abakunzi ba Muzika ariko cyane cyane abakunda itsinda Dream Boys, bishimiye cyane indirimbo z’abahungu aribo Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC ubwo bamurikaga Alubumu yiswe ‘Data ninde’ iriho indirimbo icumi . Iki gitaramo cyabereye kuri Sitade Ubworoherane iri mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru.
Nubwo imvura y’umurindi irimo amahindu yaguye, ntiyabujije abakunzi b’aba bahanzi kwishima, bakabyina.
Kubera iyi mvura, urubyiniro rwararemerewe, amazi atangira kwinjira mu mbaho maze urubyiniro ruravunika abahanzi Platini na Cristopher bagwa hasi ariko ibyo ntibyabujije aba bahanzi gukomeza ibirori cyabo.
Ntabwo ari iryo tsinda ryonyine ryashimishije abantu kuko hari n’abandi bahanzi barimo Christopher, Riderman, Jay Polly, Knowless na General Robert basusurukije abantu muri kiriya gitaramo cyaranzwe n’imvura nyinshi.
Photos:Rutaganda
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ahubwose dj bisoso yabyinaga cg yacyinaga karate ahahshsss.
inkngoman niko bazibyina wenda
Mana we ndishimye,dreamboys ndabakunda cyane
Ariko dore chainette mwijosi platini nizereko ari Or pure atari manzanza !!!!!!
Comments are closed.