Digiqole ad

Musanze-Abakunzi ba Dream Boys bayeretse ko bayikunze mu mvura nyinshi

Kuri uyu wa Gatandatu abakunzi ba Muzika ariko cyane cyane abakunda itsinda Dream Boys, bishimiye cyane indirimbo z’abahungu aribo Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC  ubwo bamurikaga Alubumu yiswe ‘Data ninde’ iriho indirimbo icumi . Iki gitaramo cyabereye kuri Sitade Ubworoherane iri mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru.

Dream Boys kuri stage byari ibicika
Dream Boys kuri stage byari ibicika

Nubwo imvura y’umurindi irimo amahindu yaguye, ntiyabujije abakunzi b’aba bahanzi kwishima, bakabyina.

Kubera iyi mvura, urubyiniro rwararemerewe, amazi atangira kwinjira mu mbaho maze urubyiniro ruravunika abahanzi Platini na Cristopher bagwa hasi ariko ibyo ntibyabujije aba bahanzi gukomeza ibirori cyabo.

Ntabwo ari iryo tsinda ryonyine ryashimishije abantu kuko hari n’abandi bahanzi barimo Christopher, Riderman, Jay Polly, Knowless na General Robert basusurukije abantu muri kiriya gitaramo cyaranzwe n’imvura nyinshi.

Riderman na Dream Boys kuri stage
Riderman na Dream Boys kuri stage
Platini yarebaga uburyo abakunzi babo bishimye byamuyobeye
Platini yarebaga uburyo abakunzi babo bishimye byamuyobeye
Dream Boys kuri stage byari ibicika
Dream Boys kuri stage byari ibicika
Ntabwo bigeze bakangwa n'imbeho cyangwa imvura yagwaga
Ntabwo bigeze bakangwa n’imbeho cyangwa imvura yagwaga
Platini yageze aho yegera abakunzi babo
Platini yageze aho yegera abakunzi babo
Riderman mu mvura ntabwo yigeze imutera ubwoba
Riderman mu mvura ntabwo yigeze imutera ubwoba
Jay Polly yashimishije abantu
Jay Polly yashimishije abantu
Christopher ntiyakanzwe n'imbeho
Christopher ntiyakanzwe n’imbeho
Abafana  ba Knowless bamweretse ko bari bamukumbuye
Abafana ba Knowless bamweretse ko bari bamukumbuye
Stade yari yakubise yuzuye
Stade yari yakubise yuzuye
General Robert yararirimbye nawe
General Robert yararirimbye nawe
Tom Close
Tom Close
Kate Gustave wari MC yacishagamo akawuceka
Kate Gustave wari MC yacishagamo akawuceka
Dj Bisosso yarabyinaga mu mvura
Dj Bisosso yarabyinaga mu mvura
Imvura yari yose
Imvura yari yose

Photos:Rutaganda

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ahubwose dj bisoso yabyinaga cg yacyinaga karate ahahshsss.

    • inkngoman niko bazibyina wenda

  • Mana we ndishimye,dreamboys ndabakunda cyane

  • Ariko dore chainette mwijosi platini nizereko ari Or pure atari manzanza !!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish