Digiqole ad

Umuyobozi w’ihuriro rya za Polisi ku Isi arashima Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi w’ihuriro rya za Polisi zo ku Isi Yousry (Yost) Zakhary ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2014 yashimye uruhare Polisi y’u Rwanda ifite  mu kubungabunga umutekano w’u Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi.

Umukuru w'itorero rya za Polisi z'Isi
Umukuru w’itorero rya za Polisi z’IsiYousry Zakhary hamwe na IGP Gasana

Uyu muyobozi amaze  kugera mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana  mu mu muhango wabereye ku Kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Uyu mushyitsi yasobanuriwe ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho, haba mu kubungabunga umutekano w’abaturarwanda, kongerera ubumenyi abakozi bayo binyuze mu mahugurwa atandukanye ndetse n’ubufatanye n’imiryango inyuranye ihuje Polisi z’ibindi bihugu.

Bwana Yousry (Yost) Zakhary, yashimiye u Rwanda kuba ruzakira inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iyi nama ikazaba  guhera kuwa mbere tariki ya 3 Werurwe.

Ifoto rusange
Ifoto rusange

Yakomeje avuga ko kuba abanyabyaha nta mupaka bagira ndetse hakaba hakorwa n’ibyaha ndengamipaka ku buryo hifashisha ikoranabuhanga ku buryo butandukanye, hakenewe ubufatanye bwa za Polisi z’ibihugu byose mu kurwanya ibyo byaha.

Ibi bikaba byagerwaho habayeho imikoranire ya Polisi zo mu bihugu byose ndetse no guhererekanya amakuru, bityo abanyabyaha bagatabwa muri yombi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ubwo yakiraga umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, yavuze ko ubufatanye bwa za Polisi ari ngombwa mu kurwanya ibyaha.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gukomeza ubufatanye n’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi zo ku isi,  ndetse n’imiryango itandukanye  ihuje Polisi hirya no hino ku isi, ubu bufatanye akaba aribwo nkingi yo guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye hagamijwe kurwanya ibyaha ndengamipaka no kugira isi itekanye.

RNP

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • benshi baragera mu rwanda kureba u rwego rw’indashyikirwa domains zigiye zitandukanye zimazekugeraho mu rwanda, ibi nibyo kwishimira, nabi barinangiye bazaza, kuko burya akeza karigura kandi , aho u rwanda rugez bigaragarira buri ureba wese cyeretse udashaka kubona. dushima by’umwihariko imiyoborere myiza kuko ariyo muyoboro n’imbarutse y’iri terambere tumaze kugeraho

Comments are closed.

en_USEnglish