Digiqole ad

Kuba muri Singapour birahenze kurusha ahandi ku Isi

Icyegeranyo cyasohowe na Economist Intelligence Unit kiragaraza ko kuba mu gihugu cya Singapour bihenze kurusha kuba mu bindi bihugu byose byo ku Isi. Mu mijyi 131 yakorewemo ubushakashatsi, basanze ihenze kurusha iyindi ari iyo mu gihugu cya Singapour aho ngo no kugura imyenda bihenze cyane kurusha ahandi ku Isi.

Kugura imyambaro muri iyi mijyi ngo birahenze cyane.
Kugura imyambaro muri iyi mijyi ngo birahenze cyane.

Igihugu cya Singapour gisimbuye u Buyapani kuri uyu mwanya kuko mu mwaka wa 2013 kuba mu Buyapani byari bihenze cyane kurusha ahandi ku Isi.

Dukurikije ibitangazwa n’iki cyegeranyo cyiswe The EIU’s Worldwide Cost of Living Survey, indi mijyi ihenze ni Zuruch mu Busuwisi, Paris mu Bufaransa, Oslo muri Noruveje,  Sydney muri Australia na Tokyo mu Buyapani.

Abashakashatsi bavuga ko babajije abantu barenga 400 baba muri iriya mijyi, bakagereranya n’ubuzima bw’abatuye mu mujyi wa New York ngo kuko ariwo cyitegererezo (ibyo bita coefficient mu Gifaransa) cy’abantu baba mu buzima buhenze ku Isi.

Mu gukora uru rutonde bashingiye cyane cyane ku mirire no ku myambarire. Barebye kandi no ku bukode ndetse n’uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukorwa mu mujyi yakorewemo ubushakashatsi.

Nubwo bwose imijyi yo muri Aziya ariyo ihenze ku Isi, hari imwe muri yo ihendutse. Muri yo harimo Mumbai, na New Delhi  mu Buhinde.

I Damasiko muri Siriya naho ngo ubuzima bwarahenze kubera intambara yahayogoje. Nta  mujyi wa Afurika uza mu myanya itanu ya mbere ariko raporo y’umwaka ushize yerekanye ko kuba mu Mujyi wa Luanda muri Angola byari bihenze kurusha ahandi muri Afurika bitewe n’ubukode bw’amazu yaho ndetse no kugutumiza ibintu hanze.

Abaturage b'iki gihugu babaho mu buzima buhenze
Abaturage b’iki gihugu babaho mu buzima buhenze

Singapour ni igihugu giherereye mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’umugabane wa Aziya. Iki gihugu cyabonye ubwigenge muri 1963 kigobotoye ubutegetsi bw’Abongereza.

Gifite ubuso wa Kilometero kare 761 kikaba gituwe na miliyoni eshanu z’abaturage. Umuturage umwe yinjiza amadolari  61 asaga ku munsi. Iki gihugu gifatwa nk’icyitegererezo  mu kuzamuka ku bukungu bwihuse ku Isi ku muvuduko udahindagurika cyane.

Iyi ni Ikarita yafashwe n'icyogajuru yerekana imiterere ya Singapour
Iyi ni Ikarita yafashwe n’icyogajuru yerekana imiterere ya Singapour

 BBC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Kosora ku gika cya nyuma aho wagize uti”… Kilometero kare ibihumbi 761 kikaba gituwe na miliyoni eshanu z’abaturage”. NTABWO UBUSO BWA SINGAPORE ARI IBIHUMBI 761 NK`UKO WABIVUZE, AHUBWO NI KILOMETERO KARE 761 GUSA. ( HASI Y`IGIHUMBI KIMWE PLEASE). Sinzi reference wakoresheje kuko ubundi henshi banandika kilometero kare 716 aho kuba l`inverse 761.

    Ni byo Singapore harahenze rwose nta washidikanya haje ku mwanya wa mbere. Impamvu nta yindi ni uko igihugu cyose ari umujyi kuko ni agahugu gato cyane kandi babyeho mu buryo buteye imbere koko. Mbese ni igihugu gito ariko gituwe cyane kuko abaturage barenga miliyoni eshanu mu gihe urebye igihugu cyose wakigereranya n`ubuso bwa Kigali city yacu gusa.

  • Ni agahugu gato .Gusa kubera technology ihambaye bagezeho, bagenda bongeera ubuso bwacyo kuburyo bateganya ko muri 2030 bazaba bamaze kongeraho kilometero kare 100.(Bagenda bashyira itaka mu mazi bakarema udusozi buhoro buhoro).

  • Uwiyise Kalisa ajye asoma neza mbere yo kwandika comments. Ibihumbi 761 yabisomye he

    • Umusaza babikosoye nyuma y`uko nanditse iriya comment rwose nari nakoze copy paste ntabwo ari uko ntasomye neza. Ntabwo rero ndi muri bamwe bapfa gutanga comments batasomye, ahubwo ikibazo ni uko uwanditse inkuru cg se editor w`umuseke.com yabikosoye without acknowledging my concern. Ariko ntacyo bitwaye icyari kigenderewe ni uko bikosorwa muvandimwe umusaza kandi byakozwe. Nari nabikorereye kubera ko harimo ikinyuranyo kinini hagati kilometerokare ibihumbi 761 na kilometerokare 761 ubwazo kuko bishobora kuyobya abasomye bwenda abasanzwe bazi Singapore nk`igihugu giteye imbere ariko batazi ko ari agahugu gato cyane kuriya!

Comments are closed.

en_USEnglish