Digiqole ad

USA yafatiye Uganda ibihano kubera kwanga ubutinganyi

Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye igihugu cya Uganda ibihano kubera ko ubuyobozi bukuru bw’iki  gihugu bwafashe  umwanzuro wo kwanga ubutinganyi no guhana uwo ari wese uzahamwa n’iki cyaha.

Caitlin Hayden yemeza ko USA itazihanganira ko Uganda ibuza abaturage bayo Uburenganzira bwabo
Caitlin Hayden yemeza ko USA itazihanganira ko Uganda ibuza abaturage bayo Uburenganzira bwabo

USA ivuga ko kwanga ubutinganyi ari ukurwanya uburenganzira rusange bwa muntu. Ibi bihano birimo ko Abagande bazagira uruhare mu kurwanya ubutinganyi batazemererwa kwinjira muri USA.

 Amerika irateganya guhagarika zimwe mu nkunga yateraga Uganda harimo no guhagarika inkunga ya gisirikare.

Umukuru wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko nta gihugu cyo mu Burasirazuba bw’Amerika kizabatera ubwoba ngo bemera gushyiraho itegeko ryemera ubutinganyi.

Itegeko Perezida Museveni yasinye muri Gashyantare uyu mwaka ryemeza ko umuntu wese uzahamwa no gukora ubutinganyi azahanishwa igifungo cya burundu.

Umuvugizi w’Inama y’Igihugu ishinzwe umutekano muri USA , Caitlin Hayden yagize ati: “ Ibiro by’Umukuru w’igihugu byafashe ibyemezo byo kubuza abayobozi ba Uganda kwinjira muri Amerika. Ibi birareba  abo aribo bose bazagaragaraho kubuza abaturage ba Uganda uburenganzira bwabo bwo kwishyira bakizana uko babishaka.”

Amerika yiyemeje kugabanya  imfashanyo yageneraga Igipolisi cya Uganda, amafaranga yageneraga Kaminuza ya Uganda yigisha iby’ubuzima kandi Amerika yahagaritse amafaranga n’ubufasha yageneraga imyitozo y’igisirikare cya Uganda.

Mu Cyumweru gishize, Umusenateri wa Amerika witwa Kirsten Gillibrand yamaganye ishyirwaho rya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa ku buyobozi bw’Umuryango w’Amahanga wunze ubumwe, UN,  kubera icyemezo cyo kurwanya ubutinganyi cyafashwe n’igihugu cye.

Perezida Museveni asinya itegeko rihana ubutinganyi
Perezida Museveni asinya itegeko rihana ubutinganyi

Abantu barenga 9000 basinye urupapuro rwo gukubuza ko Sam Kutesa atorwa ariko  yaratowe kuri uriya mwanya. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Banki y’Isi yabaye ihagaritse umwenda wa Miliyoni 90 z’Amadolari yari igenewe inzego z’uburezi muri Uganda.

Ibihugu bya Denmark, Norvege, Ubuholandi, na Suwede nabyo byahagaritse inkunga yabyo ku gihugu cya Uganda kubera ririya tegeko.

Umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo yatangarije ikinyamakuru The New Vision ko ibi bihano ntacyo bizahungabanyaho Uganda cyane kuko ngo n’ubundi iki guhugu cyiri kwivana ku kamenyero ko gutungwa n’imfashanyo z’amahanga.

Yagize ati: “Ntabwo twategeka Abanyamerika kuduha inkunga zabo ku ngufu. Abaturage ba Uganda tuzi ko ubuzima bwacu buri mu maboko yacu, kandi tuzakora uko dushoboye twiyishyurire imyenda yacu.” 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uwiteka nyiringabo waremye isi n’ijuru utabare ubwoko bwawe bw’abagande, kuko wanga icyaha urunuka maze wereke abakomeye ko uri Imana kandi ko ibituye Isi byose ari ibyawe maze izo nkunga bakangisha zibe ubusa imbere yawe. n’ukuri banyarwanda mureke dushyigikire abagande bikomeze kuko ntawahamije ukwemera kwe ngo akorwe n’isoni kandi ndahamya ko one day abayita ibihangange bazakorwa n’isoni kuko ibyo bahanzeamaso bitagira umumaro bizashira rwose. Imana itwumvire cyane ntibizagere i Rwanda 

  • ntampamvu yo gukora ibyo Imana yanga urunuka ngo ukunde uramuke.Uganda ni ikomerezaho kubaha Imana kandi Imana ntiza batererana.

  • Ariko aka ni akumiro. Aba bantu biyita civilized nibo baje na Bibliya batwigisha ibyo Imana yanga harimo n’amahano y’ubutinganyi none bati ahubwo utabwemera afatirwe ibihano!!! Ikindi kijya kinsetsa ni iki: ngo ntiwemerewe kujya iwabo (USA): iwabo ni mu ijuru? Harya utagiyeyo wapfa? Aka gasuzuguro kazageza ryari koko?

  • Nta bwo mu isi Imana izahabura abantu b’intwari biyemeje kwamagana ikibi nk’uko Museveni yamaganye ubutinganyi. Mujye murwana intambara y’ukuri mushyizemo imbaraga zanyu zose. Nta bwo nzi impamvu Obama ashaka ko ubutinganyi bahabwa intebe muri Uganda. Harya kuki we yahisemo kubana na Michell aho kubana n’umugabo mugenzi we?Robert Mugabo ati”Niba Obama ashaka ko ubutinganyi tubwemera nka Zimbabwe azabanze aze mutinge” aha bantu b’Imana mu gukiranirwa nta mahoro abamo ariko gusa ibi bintu by’ubutinganyi bishyigikiwe cyane n’Abategetsi bimuye Imana muzaba mureba amaherezo yabo ndarivuze si ndi umuhanuzi. Mube maso kuko igihe kiri bugufi umwami Yesu araje ntabwo agitinze rwose. Ndisabira abanyamadini bo mu Rwanda kutazaha agaciro  ibitekerezo bya Perezida Obama kuri iyi ngingo y’amahano.

  • Nta bwo mu isi Imana izahabura abantu b’intwari biyemeje kwamagana ikibi nk’uko Museveni yamaganye ubutinganyi. Mujye murwana intambara y’ukuri mushyizemo imbaraga zanyu zose. Nta bwo nzi impamvu Obama ashaka ko ubutinganyi buhabwa intebe muri Uganda. Harya kuki we yahisemo kubana na Michell aho kubana n’umugabo mugenzi we?Robert Mugabo ati”Niba Obama ashaka ko ubutinganyi tubwemera nka Zimbabwe, azabanze aze mutinge.” Aha bantu b’Imana mu gukiranirwa nta mahoro abamo ariko gusa ibi bintu by’ubutinganyi bishyigikiwe cyane n’Abategetsi bimuye Imana muzaba mureba amaherezo yabo ndarivuze si ndi umuhanuzi. Mube maso kuko igihe kiri bugufi umwami Yesu araje ntabwo agitinze rwose. Ndisabira abanyamadini bo mu Rwanda kutazaha agaciro  ibitekerezo bya Perezida Obama kuri iyi ngingo y’amahano.

  • Ukuri icyinyabuphura no kwigira nibyo bizatwubahisha ,naho inkunga zishingiye  kukuba cishwa aha ,ntacyo zimaze  Museveni nabandi bakwigireho  kemereza aho

    • na Uganda yari ikwiye kwirukana abanyamerika bose kubutaka bwayo kuko ibyo tujya gushaka amerika n’ahandi byahaboneka nko muri chine , Russia,japan n’ahandi. Ariko kuki abanyamerika basuzugura cyane abanyafurika koko ???? ibaze kubwira umuntu ngo kora ibinyuranye n’umuco wawe nibwo nzaguha inkunga ??? ibi kandi byakabaye bibera ibihugu byose bya afurika urugero by’umwihariko ibihugu bya EAC byakabaye byose byamagana iki cyemezo kigayitse cyafashwe na amerika na turiya duhugu tugendera mukwaha kwayo . Nawe se ejobundi bati mufasha M23 duhagaritse inkunga none babonye itakiriho bati mwasinye itegeko ubu naryo barikuyeho bahita bashaka ikindi buririraho !!!! nibemere ko nabo ubukungu bwabo bumeze nabi bareke gushaka urwitwazo!!!!

  • naho Imana itadukiza ntampanvu yokuramya ibishushanyo,kuki abantu bamwe bunva ko bungirije Imana, bikabatera kuvuga ibyo bishakiye?celui qui revait une armire qu’il ne se glorifie pas comme celui qui la depose, on tous egaux devant Dieu persone donc ne doit pas se montre comme Dieu ,abamenye iryo banga barashikamye, niko Habakuki yavuze ngo naho umutini utatoha bagahingir’ubusa imyerayo,amashyo nayo agashira mubiraro ntampanvu n’imwe yambuza kwishimira mu mwami Imana Yesu akomeze kiriya gihugu kandi yereke is ko bariho kubw’Imana batariho kubw’ibihugu bikomeye.

  • This is western democracy. DemonsCrazy=Hypocrisy.

  • Psalms 37.si Imana kdi ibyo bafite ni duke mu butunzi ifite ibyo ibaha ntiyananirwa kubiha abagande bafite ukuri

  • Iyo foto mwashyizeho nuyumukozi wa UN ntabwo ari wa America. Uyu yitwa Sigrid Kaag

Comments are closed.

en_USEnglish