Digiqole ad

Ruhango: Abana 134 bagiye gusubizwa mu mashuri

Mu muhango wo kwizihiza  umunsi ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika, Umuyobozi   wungirije mu Karere ka Ruhango  ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Niwemugeni Jolie Germaine yatangaje ko   abana  134 bataye amashuri bagiye  kongera kuyasubizwamo.

Abana baterwa inkunga n'umushinga Kompasiyo  bahawe ubutumwa  bwo kwirinda  ibishuko
Abana baterwa inkunga n’umushinga Kompasiyo bahawe ubutumwa bwo kwirinda ibishuko

Insanganyamatsiko y’uyu munsi uyu mwaka  iragira iti: “Abana  inshuti y’ishuri

Yabigarutseho  kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21, Kamena, 2014  mu muhango  wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika  wateguye  n’amatorero atatu yo muri aka karere asanzwe aterwa inkunga n’umushinga compassion internationale.

Niwemugeni  yavuze ko  Leta  kuri ubu yashyizeho   gahunda y’uburezi kuri bose inegereza  ababyeyi  amashuri y’ imyaka 9 na 12   kugira ngo abana bose  babone amahirwe yo kwiga  ndetse hakiyongeraho  n’amafaranga itanga ya buri mwana ku buryo  hatari kuba hakiri umwana  numwe uta amashuri.

Pasiteri  Hategekimana  Joseph ahagarariye  Itorero ry’Abangirikani mu Karere ka Ruhango, yavuze  ko bateguye  umunsi w’umwana w’umunyafirika mu matorero kugira ngo  abana  baterwa inkunga n’umushinga wa Compassion internationale  basobanukirwe neza n’ibyo abana  bagenzi babo  bahuye nabyo  haba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyakorewe begenzi babo bo muri Afirika y’epfo.

Yagize ati: ‘’ Mugomba  kugira ishuri  inshuti yanyu, kubera ko  bagenzi banyu  bataye amashuri  badashobora kumenya   izi ndangagaciro zose  zumuco nyarwanda,  icyo twifuza nuko  nabo bakwigobotora  ingoyi y’ubukene n’ubujiji   ibaboshye’’

Ntakirutimana Francoise  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamagana  Umurenge wa Ruhango  mu Karere ka Ruhango  yatangaje ko  ukurikije ubuzima  aho bugeze uyu munsi ari ukujyana umwana  mu ishuri kubera ko ngo mbere wasangaga  imiryango myinshi ifite amasambu n’amatungo  menshi bazasigira abana nk’umurage,  kuri ubu ngo  ababyeyi bagombye kuzirikana ko umurage wa mbere  ari  kwigisha abana.

Umushinga  Compassion  internationale  mu Murenge wa Ruhango, ufasha  abana 840 unyujije  inkunga  mu matorero 3  ariyo ADEPR, Eglise Methodiste n’Itorero  ry’Abangirikane mu Rwanda,   buri mwaka  uyu mushinga  utanga miliyoni 130 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda  mu bikoresho by’ishuri  bitandukanye.

MUHIZI ELISEE
ububiko.umusekehost.com/RUHANGO.

0 Comment

  • gahunda y’uburezi kuri bose yaraje nta mwana ugomba kurata amahirwe yo kwiga

  • umwana ni umutware, umwana ni buri kimwe kugihugu niyo mpamvu haba hagomba gukorwa bur kimwe ngo burimwana uri mugihugu agire uburenganzira agombwa bwose , iki cyemezo rwose ni inyamibwa

  • umwana wese ahari rwose aba agomba kubona uburenganzira bwe uko abogombwa kandi nicyo nshimira leta y’u Rwanda umwana kuriyo ni umutware rwose, turayisaba gukomereza aho guha umwana agaciro !

  • izo nshingano ni nziza cyane abana nibo mizero y’igihugu cyacu kandi nibo bazagiteza imbere ahubwo uwo mubare n i muke nabandi bose babazane.

Comments are closed.

en_USEnglish