Uburusiya: Abadepite bararega Mikhail Gorbachev ko yari Maneko wa CIA

Abadepite biganjemo abakomoka mu ishyaka rya Perezida Putin  basabye inkiko gukurikirana uwahoze ari umukuru w’iki gihugu Mikhail Gorbachev ngo kuko yari maneko w’Amerika mu gihe cy’Intambara y’Ubutita yiswe mu Cyongereza Cold War. Uyu mugabo ubu ufite imyaka 83 y’amavuko aba muri USA aho yagiye amaze kuva ku butegetsi agasimburwa na Borris Eltsine. Mu mpinduka yazanye […]Irambuye

Siriya: Abarwanyi batojwe na CIA ngo bagiriye mu byihebe

Leta zunze ubumwe z’Amerika ubu ngo zaba zitakibasha gutumanaho n’abarwanyi zatoje mu ntambara yo  guhirika ubutegetsi bwa Bachar Al Assad muri Syria nk’uko bitangazwa na AFP. Aba barwanyi batojwe n’Ibiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bishinzwe ubutasi bwo hanze, CIA, batorejwe muri Jordaniya ariko ubu ngo nta kanunu kabo. Aba barwanyi batorokanye ibikoresho bikomeye bw’intambara bahawe […]Irambuye

Tennis : Uwizeyimana mu bagabo yatsinze irushanwa ryo Kwibohora

Igikombe cy’irushanwa ryo Kwibohora rya Tennis ryateguwe n’ikipe ya Amahoro Tennis Club cyegukanwe na Uwizeyimana Mathieu uri ku mwanya wa gatatu mu Rwanda atsinze nimero ya kabiri Habiyambere Dieudonne  amaseti abiri kuri imwe. Ni mu irushanwa ryari rimaze icyumweru cyose rikinwa ryahuje ababigize umwuga. Iri rushanwa ryaranzwe no gutungurana cyane kuko abahabwaga amahirwe bose bagiye […]Irambuye

Sina Jerome yagaruwe mu Amavubi azakina na Gabon

Mu bakinnyi 30 ,mutoza w’ikipe y’igihugu Stephen Constantine yamaze gushyira ahagaragara   yifuza kuzakoresha mu mikino 2 ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina muri uku kwezi kwa 7, harimo umukino ukomeye uzahuza u Rwanda na Congo Brazza mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa ndetse n’uzawubanziriza wa gicuti uzahuza Gabon n’u Rwanda hagaragayemo rutahizamu w’ikipe ya Police FC Sina […]Irambuye

Kamonyi: Miliyoni 300 zo gufasha icyiciro cya mbere n’icya kabiri

Abaturage  bari mu cyiciro cya  mbere n’icya kabiri by’Ubudehe  bagenewe   miliyoni  300  z’amafaranga y’u Rwanda zigiye  kubafasha  kwivuza   muri uyu mwaka w’ingengo  y’imari. Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kwerekana bimwe mu bikorwa  by’iterambere Akarere ka Kamonyi kagezeho muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari  cyabaye kuri uyu wa kane taliki ya 03/Nyakanga/2014 . Rutsinga  Jacques Umuyobozi […]Irambuye

Kirehe: Abaturage biyubakiye ivuriro

Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza Akagali ka Gasarabwayi hatashywe ku mugaragaro ivuriro (Poste de Sante)  ryubatswe n’abaturage  rifite agaciro ka miliyoni  32 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanya bikorwa babo bakaba babemereye kubashyiriramo ibikoresho byose bikenewe kugira ngo ivuriro ritangire gukora. Ni umuhango watangijwe n’imbyino zitandukanye z’abaturage bakira […]Irambuye

Somalia :Al Shabab yagabye igitero ku Nteko ishinga amategeko

Kuri uyu wa Gatandatu, ibyihebe bya Al-Shabab byagabye igitero ku Nteko ishinga amategeko ya S0maliya byica abantu bane. BBC itangaza ko ibi byihebe byakoresheje imodoka itezemo bombe,byahagaritse hafi y’irembo rinini ry’Inteko nyuma umurinzi akarasa umwe mu bari bayihagaritse aho, ibisasu bihita biturika. Umwe mu bayobozi bakuru ba Al Shabab yashimiye ibyo byihebe ku bikorwa ‘bikomeye’ […]Irambuye

Zimbabwe: Perezida Mugabe yongeye kwirukana abahinzi b’Abazungu

Robert Mugabe Umukuru w’igihugu cya Zimbabwe uherutse gutsindira uyu mwanya umwaka ushize ku majwi 61%, ubwo yahatanaga na Morgan Tsvangirai, yasabye  Abazungu kureka umwuga w’ubuhinzi mu gihugu cye bakareka Abirabura bagahinga ubutaka bwabo. Yagize ati: “ Twavuze ko nta muzungu ufite uburenganzira k’ ubutaka bwacu, ko bagomba kugenda.” Ishyirahamwe ry’ abahinzi muri Zimbabwe rivuga rihangayikishijwe […]Irambuye

Airtel yateye inkuga inama yiga ku mushinga w’itumanaho muri aka

Ikigo cy’itumanaho cya Airtel, cyateye inkunga ibikorwa bw’inama yahuje abayobozi bo mu Karere bigaga ku gushyiraho ihuriro ryo kwigiramo uko umushinga wo kubaka Gariyamoshi izahuza u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo na Kenya wiswe North Corridor. Iyi nama yahuriwemo n’abakuru b’Ibigo by’itumanaho muri aka gace, ikaba yateraniye muri Hoteli ya Milles Collines. Abitabiriye iyi nama yari […]Irambuye

Rusumo: Hazubakwa urukuta ruriho amazina y’Abatutsi bajugunywe mu mazi

I Kirehe mu Murenge wa Rusumo kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nyakanga hashyizwe ibuye ry’ahantu hazubakwa urukuta rurerure ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi mu Rwanda. Iki gikorwa cyo gushyiraho ibuye ahazubakwa urukuta cyateguwe n’Umuryango Dukundane Family na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, kitabiriwe kandi n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri za Kaminuza zo mu […]Irambuye

en_USEnglish