Digiqole ad

Kamonyi: Miliyoni 300 zo gufasha icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu budehe

Abaturage  bari mu cyiciro cya  mbere n’icya kabiri by’Ubudehe  bagenewe   miliyoni  300  z’amafaranga y’u Rwanda zigiye  kubafasha  kwivuza   muri uyu mwaka w’ingengo  y’imari. Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kwerekana bimwe mu bikorwa  by’iterambere Akarere ka Kamonyi kagezeho muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari  cyabaye kuri uyu wa kane taliki ya 03/Nyakanga/2014 .

Rutsinga Jaques  ibumoso ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi  S  Vita Amza
Rutsinga Jaques ibumoso ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi, Spt Vita Amza

Rutsinga  Jacques Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yavuze ko  bashyizeho gahunda bise Kwigira System bakora amatsinda yo kuzigama  y’ibimina  ku bantu batandukanye bafite ubushobozi  bwo  kwiyishyurira bumwe mu bwishingizi n’ubwisungane  mu kwivuza bwemewe mu Rwanda.

Uyu musanzu  ngo bawushyizeho mu rwego rwo gufasha hakiri kare  abaturage  bari mu cyiciro cya mbere n’icya  kabiri by’Ubudehe  bishyurirwa  buri gihe na Leta,  kandi ko  kubitegura mbere ari byo byiza  kubera ko  umwaka wa Mutuellese Sante urangirana n’uw’ ingengo y’imari ya Leta.

Yagize ati: “Imyumvire y’abaturage bacu yazamutse ku rugero rushimishije kuko  aya mafaranga yose amaze gutangwa azafasha  abaturage batishoboye  kwivuza  mu gihe cyose   bahuye n’ibibazo byo kurwara, ndetse bizafasha n’Akarere kugera ku mihigo kahize yo guteza imbere imibereho y’abaturage.’’

Mukabaziga Speciose atuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko  mu myaka yashize bari mu by’icyiciro by’Ubudehe,  ariko  baza  kubivamo  bitewe n’inyingisho  zo kwiteza  imbere  bahoraga bumva.

Byaje kugera naho  basaba inguzanyo mu mabanki batangira kwikorera ku buryo  kuri ubu ngo nabo bafasha  bagenzi babo bagifite amikoro make.

Uwineza  Claudine Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu, n’iterambere  yavuze ko  abaturage bari mu byiciro by’Ubudehe  bagenerwa  amafaranga buri mwaka  noneho bagahitamo bonyine imishinga  bayashoramo.

Avuga ko   mu  midugudu hafi ya yose  igize utugari, abaturage  bahisemo imishinga yo kubagezaho amazi meza.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari ushize,  abaturage b’Akarere ka Kamonyi bangana na  91ku ijana  bishyuye ubwisungane mu kwivuza, bityo ngo izi miliyoni 300 bazazongeraho  kugira ngo abari muri Mutuelle  bagere ku ijana ku ijana.

Kwerekana ib ikorwa by'iterambere  abagore baremeye  imiryango yirukanywe Tanzaniya
Kwerekana ib ikorwa by’iterambere abagore baremeye imiryango yirukanywe Tanzaniya
Abagore  bibumbiye muri Koperative  baje kuremera imiryango yavuye Tanzaniya bafite imyaka m'uduseke
Abagore bibumbiye muri Koperative baje kuremera imiryango yavuye Tanzaniya bafite imyaka m’uduseke
Iyi nyubako yubatswe n'abaturage bari mu byiciro by'ubudehe bahembwa na VUP
Iyi nyubako yubatswe n’abaturage bari mu byiciro by’ubudehe bahembwa na VUP

MUHIZI ELISEE

ububiko.umusekehost.com/KAMONYI.

0 Comment

  • ingamba zabaye nyinshi zo gukura abanyarwanda mu bukene kubera ko abayobozi bacu bazi neza ko guteza igihugu imbere ari inshingano zabo

Comments are closed.

en_USEnglish