Digiqole ad

Uburusiya: Abadepite bararega Mikhail Gorbachev ko yari Maneko wa CIA

Abadepite biganjemo abakomoka mu ishyaka rya Perezida Putin  basabye inkiko gukurikirana uwahoze ari umukuru w’iki gihugu Mikhail Gorbachev ngo kuko yari maneko w’Amerika mu gihe cy’Intambara y’Ubutita yiswe mu Cyongereza Cold War.

Mikhail Gorbachev araregwa kuba Maneko wa CIA
Mikhail Gorbachev araregwa kuba yari Maneko wa CIA

Uyu mugabo ubu ufite imyaka 83 y’amavuko aba muri USA aho yagiye amaze kuva ku butegetsi agasimburwa na Borris Eltsine. Mu mpinduka yazanye ziswe Glasnost na Perestroika abadepite basanga zari zigamije gutuma Umuryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Abasoviyete usenyuka ubu habaka hashize  imyaka 23.

Gorbachev avuga ko aba badepite basaze, ngo kuko ibyo bavuga ari ubugoryi gusa(‘sheer stupidity’).

Yagize ati: “ Sinatinda ku amagambo nkayo, njye mfite ibindi bimpangayikisjhije harimo ubucuruzi bwanjye n’ubuzima bwanjye.”

Ibi birego byatanzwe n’aba Badepite, bije nyuma y’uko Uburusiya bwigaruriye agace ka Crimea kahoze kari ku gihugu cya Ukraine nacyo cyabaga muri uriya Muryango wunze ubumwe w’Abasoviyete.

Mu rwandiko rwagejejwe ku Mushinjacyaha mukuru w’Uburusiya, General Yury Chaika , bavuga ko abantu bose batumye ibihugu bya Lithuania, Latvia na Estonia  bibona ubwigenge bagomba gukurikiranwa mu  mategeko ngo kuko byatumwe ubumwe bw’Abasoviyete busenyuka.

Umudepite witwa Evgeniy Fedorov yagize ati: “Dukeneye kumenya neza ukuntu inzego z’ubuyobozi bw’Abasoviyete zasenyutse mu kanya gato muri 1991. Ubu abaturage bo muri Kiev( Umurwa mukuru wa Ukraine) baricwa n’inzara kandi bazakomeza gupfa kubera ko mu myaka 23 ishize(2014-1991) hari umuyobozi muri Kremlin( ibiro bya Perezida w’Uburusiya) watumye Abasoviyete bacikamo kabiri.”

Perezida Vladimir Putin asanga  gusenyuka kw’Ubumwe bw’Abasoviyete ari ikibazo gikomeye ku Barusiya aho bari hose.

Marina Bobkova, ukuriye Ikigo cya Kaminuza cyigisha Amateka cyo mu Burusiya avuga ko iki cyemezo kigomba gufatwaho umwanzuro n’inzego z’ubutabera. Kuri we, iki ni ikibazo kireba abanyamategeko kurusha abanyapolitike cyangwa abahanga mu mateka.

Mikhail Gorbachev yategetse Uburusiya guhera 1988 kugeza kuri Noheli yo mu mwaka wa 1991 ubwo yeguraga.

Uyu mugabo yashyizeho Politike mbaturabukungu ziswe Glasnost( Gufungura amarembo) na Perestroïka( Kongera gushyira ibintu mu buryo) ariko hari abantu bamwe bavuga ko yabikoze agamije gutuma Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete( Union des Republiques Socialistes Soviétiques cyangwa Union of Socialist and Soviet Republics) zisenyuka bityo Intambara y’Ubutita Amerika yarwanaga na URSS ikayitsinda.

Iyi Ntambara y’Ubutita yari hagati y’ibi bihugu aho buri kimwe cyashaka kuba igihangange kurusha ikindi bityo bigateza umwuka mubi hagati yabyo ndetse no hagati y’ibihugu byari biri ku ruhande rwabyo( alliés cyangwa allies).

Mailonline

 ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • CCCR, CCCR….MOSKVA, MOSKVA,… LOUBLOU TEBIA KAK SIN, PERMENO I NEJNO !

  • Uburusiya imikino burimo muri iyi minsi ishobora kuzaba imbarutso y’intambara ya gatatu y’isi yose kuko umuperezida uzasimbura Perezida Obama dore ko azaba ari umurepuburike azatera Uburusiya nta shiti,buzasenyuka bwose ku buryo abantu bazagira ngo n’imperuka ariko kandi ni we wenyine uzabasha kunga Israel na Palestine bibane amahoro kandi kurebana ay’ingwe kw’Abarabu n’Abayahudi bizaba bishyizweho iherezo. Mutegereze kuba byo bizaba ndabizi.

    • Reka reka aho urabeshya,Yesu niwe wenyine uzashyira iherezo kumakimbirane ya Israel na Palestine9Yesu nagaruka).Ikindi kandi ntuzongerekwibeshya ko USA zatera uburusiya ngo uburusiya bugashiraho,ese uburusiya bazabutera buboshye?Cg witiranya uburusiya nabarabu cg abanyafurika! Ahubwo vugango Abarusiya nabanyamerika baramutse barwanye,intambara yahindura isura ikitwa nuclear war maze isi igahinduka umuyonga.So kurwana ntibishoboka kuri biriya bihugu 5 bigize UN security Council kuko byose bifite Chemical weapons and Atomic bombs .So abanyamerika ntibashobora gutera abarusiya cyane ko kuri Technlogy militaire bubahana kandi bakorana.Obama yagombaga kubikora igihe bavugagako Syria yakoresheje Chemical weapons kunyeshyamba,Obama agashaka gutera Syria Putin akamubwirango niyibeshya agatera nawe arahita afasha Syria…Byagenze gute?Obama yaratinye.Muri 2008 umu Republican gashozantambara Bush yabuze uko yatera abarusiya igihe bakubitaga Georgia!Hanyuma se undi mu Republican uzaza arusha Bush gukunda intambara ninde?Uzaza wese azubahiriza amategeko agenga biriya bihugu 5 byibihangange.Barwana intambara za Diplomacy ariko kumbunda barifata ,kuko babikoze isi yose yahura nakaga gakomeye ntizongere kwibukwa ukundi,kandi Imana niyo yonyine yaremye isi so ntakintu cg umuntu wasenya isi yImana

      • Dore impamvu wowe Neymar ibintu uvuga utabizi,reka nkubwire sinsi niba uzi uko ibintu byifashe kugeza ubu. Uburusiya uyu munsi wa none busigaye ku mvugo gusa kuko bwamaze kwirukanwa muri muri bya bihugu bikize kurusha ibindi ku isi bita J8 kubera ikibazo cy’intara ya Crimea. Ikindi Perezida Putin uyoboye kiriya gihugu nta bwo imbere mu gihugu abaturage bamwumva bitewe no kuba arambiranye ku butegetsi nk’aho ari we muntu wenyine ushoboye kuyobora kiriya gihugu. Urugero rufatika ni umubare w’abagore bimwe agaciro muri kiriya gihugu mu nzego zaba into cyangwa inkuru aho kugeza ubu abagore bangana 13.6% ari bo bari mu nteko ishinga amategeko(abadepite) naho 8% gusa bakaba aribo babarizwa muri Sena. Wowe niba uzi imiyoborere myiza uko iba iteye  wambwira Putin ari kwerekeza hehe igihugu nk’Uburusiya?ubukene sinakubwira kuko nta ngamba ubuyobozi bwihaye kandi zihamye zo guteza imbere imbere imibereho y’abenegihugu.uzasome amaraporo hafi ya yose uzasanga abatuye mu byaro byaho bose bafite imibereho mibi irangwa no kwiyahuza ibiyobyabwenge. Nkuko nabivuze umurepuburike uzasimbura Obama we azava muri siyasa atere Uburusiya nyuma hazaba hatahiwe Ubushinwa kuko bwo buhangayikishije Amerika cyane. Gusa Amerika ishyigikiwe na Leta ya Vatikani kandi ibiganiro byo mu ibanga bimaze igihe biba hagati ya Leta zombi nta kindi bigamije kitari ukwigarurira isi yose. Niba ubishidikanya uzabibona vuba aha bidatinze kandi aho bakura imbaraga harazwi uretse ko sinshaka kuhatangaza igihe kitaragera.

        • hahahaaa  ujye ubeshya abashinwa claver we  iyo ni old story!!

          • ndabona Prophecy zikomeje kuba nyinshi. NInde muri mwe twakwemera? ikintu twirengagiza ni uko yaba USA cyangwa RUSSIA nta na kimwe muri vyose kitwifuriza ineza hano iwacu. Vyose bishaka aho bikura amafaranga, ubutunzi bwa mirenge nibindi batarevye uwupfa nuwukira. Gusa iyo bibonye ko bigiye kuhahombera bihita vyifata. Ushaka kumenya ko bibiziranyeho uzakurikirane ivyabaye kuri Nyakwigendera KADHAFFI. ibiri kuba muri South Sudani, Egypt, Syria,…..

Comments are closed.

en_USEnglish