Siriya: Abarwanyi batojwe na CIA ngo bagiriye mu byihebe
Leta zunze ubumwe z’Amerika ubu ngo zaba zitakibasha gutumanaho n’abarwanyi zatoje mu ntambara yo guhirika ubutegetsi bwa Bachar Al Assad muri Syria nk’uko bitangazwa na AFP. Aba barwanyi batojwe n’Ibiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bishinzwe ubutasi bwo hanze, CIA, batorejwe muri Jordaniya ariko ubu ngo nta kanunu kabo.
Aba barwanyi batorokanye ibikoresho bikomeye bw’intambara bahawe na USA ubu hakaba hibazwa irengero ryabo.
Kubera iyi mpamvu, USA yasabye umukuru w’Umutwe w’abibumbye bagamije kubohora Syria gusobanura niba bamwe mu bayoboke be baragiye kwifatanya n’ibyihebe byo mu mutwe ukorana na Al Quida witwa Jabhat al-Nosra uharanira gushyiraho Leta ya Kisilamu.
Hagati aho ngo Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri gutegura umugambi wa kabiri zakoresha muri iki kibazo.
Imibare itangwa ivuga ko CIA yatoje rwihishwa abarwanyi bo muri Syria bari hagati y’ibihumbi birindwi n’ibihumbi umunani (hagati ya 7000 na 8000).
Nubwo hakoreshejwe ingufu nyinshi za Gisirikare n’Ububanyi n’amahanga ngo Perezida Assad aveho, na n’ubu aracyayobora kiriya gihugu kivugwaho kugira impunzi nyinshi ku Isi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Wow!!! Nusra ya ALLAH ishobora kuva aho utakekaga. Ninde wareze Musa akiri umwana? Yusuf avuye gereza yaturanye nande? Byose birashoboka.
Babatozaga kujya gukora iki harya? Niba ari ukwica abavandimwe babo bakaba barahisemo kwica ababateranya ndumva ari abagabo kuko urucira mukaso rugatwara nyoko.
USA ni wo muco wayo ,yatoje inafasha Osama ben laden ngo arwanye abarusiya birangiye arabahindukirana biba Al-qaida abagongesha indege zabo, mbere yaho Zafashije Mobutu seseko kwica Patrice Lumumba, no kuzambya Zaire yose, ejobundi zimuhaze nawe zitoza Kabila kugirango amwirukane, uwarondora n’ibindi bwacya bukira!!!!!!
Comments are closed.