Huye: Bishe umusore bamujugunya mu wundi murenge

Amakuru UM– USEKE ukesha umwe mu batuye Akagali ka Kaburemera ,Umudugudu wa Nyabubare aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nyakanga ahagana mu masaha ya sa kumi n’imwe z’igitondo, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye ubwo  babyukaga basanze umurambo w’umusore urambitse hagati […]Irambuye

Nyabihu: Abahinzi b'icyayi kimaze kubageza kuri byinshi

Mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umuhinzi w’icyayi, kuri uyu wa 11 Nyakanga abahinzi b’icyayi b’i Nyabihu bagaragaje  ibyishimo by’ibyo bamaze kugeraho bakesha guhinga icyayi. Hari mu biroro byo kwizihiza uyu munsi byabereye ku cyicaro cy’uru ruganda  rwitwa Nyabihu Tea Factory. Icyayi ni igihingwa ngengabukungu kiza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize nyuma […]Irambuye

Ngoma: Arakekwaho kwica umugore we akamuta mu kiyaga

Kuri Station ya police mu karere ka Ngoma hafungiwe umugabo w’imyaka 59 witwa Kubwimana Vedaste ucyekwaho icyaha cyo kwica umugore we bashakanye byemewe n’amategeko hanyuma umurambo akawujugunya mu kiyaga cya Mugesera cyiri mu Murenge wa Mugesera. Uyu ucyekwa  ni umuturage wo mu Murenge wa Zaza uhana imbibi n’uwa Mugesera. Abaturanyi ba Kubwimana Vedaste ubu ucumbikiwe […]Irambuye

Israel yamaze kwemeza gutera Palestine inyuze ku butaka

Updated: Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu hamwe na Minisitiri w’ingabo za Israel Moshe Yaloon bamaze gusinya uruhushya ruha ingabo za Israel zirwanira ku butaka gutera muri Palestine mu rwego rwo guca intege umutwe wa Hamas. Umukuru wa Palestine Muhamud Abbas yasabye amahanga gukoma mu nkokora uyu mugambi wa Israel wo kutera muri Palestine, kuko […]Irambuye

Airtel yongereye amashami yayo mu Mujyi kuri UTC na Nyabugogo

Kuri uyu wa kane tariki 10/Nyakanga, 2014 ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda cyafunguye amashami abiri  rimwe riherereye   mu Mujyi rwagati mu nzu yiswe UTC (Union Trade Center) irindi riri Nyabugogo rwagati. Ubuyobozi bw’iki Kigo butangaza ko gufungura aya mashami ya Airtel muri ibyo bice ari uburyo bwo korohereza abafatabuguzi bayo ndetse no kugeza serivisi […]Irambuye

Hagiye gukorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda

Itegeko ribuza rikanahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda ryaba ubu ngo ritajyanye n’urutonde rwabaye rurerure rw’ibiyobyabwenge bikorerwa n’ibikoreshwa n’abantu mu Rwanda, mu kiganiro mu nama nyunguranabitekerezo mu nteko ishinga amategeko hagati ya Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga Ubutwererane  n’Umutekano na Ministeri y’Ubuzima basabye ko hakorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijijwe gukora no gukoresha mu Rwanda. Muri iki kiganiro cyabaye […]Irambuye

FIFA yahagaritse Nigeria mu mikino yose

Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, bwahagaritse igihugu cya Nigeria mu mikino yose y’umupira w’amaguru kubera ko ubuyobozi bwa Politiki bw’iki gihugu bwivanze mu miyoborere y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria,  NFF. Uku guhagarikwa kurareba amakipe yose yo muri Nigeria ndetse n’Ikipe y’igihugu y’abagore yiteguraga kuzakina muri Kanama uyu mwaka mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje […]Irambuye

Abubaka urugomero i Mushishiro bahawe ukwezi kumwe ko kurangiza

Mu ruzinduko  Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof Lwakabamba Silas   yakoreye   ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo  ruherereye  mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga,  kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/07/2014  yasabye  abashinzwe imirimo yo kubaka   uru rugomero  ko  bazaba  barangije bitarenze  uku kwezi kwa Nyakanga. Muri uru rugendo Minisitiri  w’ibikorwa remezo  Professeur  Lwakabamba, hamwe n’abandi […]Irambuye

Bugesera: Bafatanywe Amstel Bock za magendu bapakiuye imodoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Polisi yafatiye abagabo babiri bafite amakaziye arindwi arimo amacupa 12 y’inzoga ya Amstel  Bock nini n’andi 2 arimo izi nzoga ntoya. Ni mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata. Aba bagabo kandi  bafatanywe andi makaziye arindwi arimo Amstel Beer nini 12, amakaziye abiri arimo Amstel bock ntoya zirimo amacupa […]Irambuye

TIGO na EduMe batangije gahunda yo kwiga Icyongereza kuri Telefoni

Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2014, Sosiyeti y’itumanaho ya Tigo Rwanda ifatanyije na Sosiyeti yo mu bwongereza EduMe batangije uburyo bushya bwo kwigisha abaturarwanda ururimi rw’Icyongereza binyujijwe kuri Telefoni zigendanwa. 60%  by’Abanyarwanda kugeza ubu bafite telephone zigendanwa, ubu buryo bwo kwigisha icyongereza kuri Telephone ni ubwa mbere bugiye gutangazwa muri Africa. Tigo Rwanda niyo bihereyeho […]Irambuye

en_USEnglish