Digiqole ad

Sina Jerome yagaruwe mu Amavubi azakina na Gabon

Mu bakinnyi 30 ,mutoza w’ikipe y’igihugu Stephen Constantine yamaze gushyira ahagaragara   yifuza kuzakoresha mu mikino 2 ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina muri uku kwezi kwa 7, harimo umukino ukomeye uzahuza u Rwanda na Congo Brazza mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa ndetse n’uzawubanziriza wa gicuti uzahuza Gabon n’u Rwanda hagaragayemo rutahizamu w’ikipe ya Police FC Sina Jerome wari umaze igihe kinini adahamagarwa mu ikipe y’igihugu .

Umutoza Constanine mu kiganiro n'abanyamakuru
Umutoza Constanine mu kiganiro n’abanyamakuru

Mu bandi bakinnyi batari baherutse guhamagarwa mu mavubi  harimo umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon sport Sibomana Hussein ndetse na Peter Kagabo  waherukaga mu ikipe y’igihugu ari rutahizamu kuri  ubu usigaye ukinishwa inyuma kuruhande rw’iburyo aho bakunze kwita kuri kabiri mu ikipe ya Police FC.

Kuri 06 nyakanga ni bwo  Amavubi atangira umwiherero w’umukino wa Gicuti na Gabon uzabera kuri stade ya Kigali tariki ya 12 Nyakanga 2014 utegura umukino w’amajonjora na Congo Brazzavile tariki ya 20 Nyakanga 2014.

Urutonde rw’abakinnyi 30, bahamagawe by’agateganyo:


Abazamu:

Jean Claude Ndoli (APR FC)
Jean Luc Ndayishimiye (Rayon Sports)
Mvuyekure Emery (Police FC)
Kwizera Olivier (APR FC)


Abakina inyuma:

Michel Rusheshangoga (APR FC)
Peter Kagabo (Police FC)
Mwemere Ngirinshuti (Police FC)
Abouba Sibomana (Rayon Sports)
Emery Bayisenge (APR FC)
Salomon Nirisalike (Royal Antwerp)
Ismael Nshutiyamagara (APR FC)
James Tubane (AS Kigali)
Hussein Sibomana (Rayon Sports)


Abakina hagati:

Haruna Niyonzima (Yanga Aficans)
Jean Baptista Mugiraneza (APR FC)
Leon Uwambazimana (Rayon Sports)
Andrew Buteera (APR FC)
Mohamed Mushimiyimana (AS Kigali)
Robert Ndatimana (Rayon Sports)
Jean Claude Iranzi (APR FC)
Patrick Sibomana (APR FC)
Abdoul Sibomana (SEC Academy)
Tuyisenge Jaques (Police FC)
Djamal Mwiseneza (Rayon Sports)


Abataha izamu:

Dady Birori (AS Vita Club)
Michel Ndahinduka (APR FC)
Jerome Sina (Police FC)
Danny Usengimana (SEC Academy)
Meddie Kagere (Albania)
Jimmy Mbaraga (Police FC)

NKURUNZIZA Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ahhhh ariko ibyo football yacu we none se Sina abaye umunyarwanda ate nonaha ejo bundi kwariho yakinaga nk’umunyamahanga muri Police nkuko mwese mubizi byavuzwe. Nzaba ndeba ra 

Comments are closed.

en_USEnglish