Digiqole ad

Ijambo ‘OK’ bwa mbere igihe ryakoreshwaga mu itangazamakuru

 Ijambo ‘OK’ bwa mbere igihe ryakoreshwaga mu itangazamakuru

Aka kamenyetso gasobanura O.K

O.K ni impine ivuga ‘Oll Kollect’. Ni ijambo ryakomotse mu Banyamerika riza kwinjizwa mu magambo yemewe gukoreshwa mu nyandiko tariki ya 23, Werurwe 1839.

Aka kamenyetso gasobanura O.K

Mu myaka ya za 1830 ijambo OK ryari imvugo ikunzwe mu rubyiruko ariko idakoreshwa cyane mu bantu bakuru barimo n’abize.

Nyuma ariko yagiye yinjira no mu mvugo z’abantu bakuru igenda ikwirakwira gahoro, ijya mu mvugo rusange y’Abanyamerika, umuntu yaba ashaka kubwira undi ko ibintu  byose ari byiza ati ”Oll Kollect” nyuma biza kuba ‘All Collect’.

Iri jambo ryakoreshejwe bwa mbere mu Kinyamakuru The Boston Morning Post, abantu batangiye kuryubaha cyane barifata nk’iryamaze kwemerwa no mu itangazamakuru.

History.com yemeza ko iri jambo ryakomeje kwamamara hirya no hino muri USA no mu Bwongereza uko iminsi yagiye ihita, ubu rikaba ryarasakaye ku Isi hose kubera ubwamamare bwa USA.

Ikindi cyatumye rirushaho kugira ingufu ni abashyigikiye abanyapolitiki bo muri USA barikoresheje mu bihe bitandukanye byo kwiyamamaza barimo Andrew Jackson n’abandi.

Aho iri jambo ryaba rituruka hose, ikagaragara ni uko riri mu magambo mato ariko akoreshwa n’abantu benshi kurusha andi ku Isi.

OK bikaba bivuga ngo All Collect, mbere Abanyamerika bandikaga ngo ‘Oll Kollect’.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • All collect byaba “AK” not “OK”.

  • Ntabwo ari all collect ni brief ya zero killed bikaba Ok mwongere mushakishe

  • oya ryakoreshwaga ningabo za USA basobanura ko nta numwe wishwe “0” killed. ntabwo rero Ali oll kollect.

  • UMunntu wanditse iyi nkuru ayikosore kuko iri jambo ryakomotse mu ntambara bivuga zero killed. Asome agatabo gatangwa na Voice of america kitwa Words and their stories

  • uyu munyamakuru nanjye ndabona atubeshye ,nziko ryakoreshwaga n’abasiilkare ba USA bavuga ko zero killed babihina bakajya bavuga OK

  • UYU MUNYAMAKURU YADUTUBURIYE PEEE!!!

  • OK igiye igira ubusobanuro bwinshi:

    Ober Kommando ryakoreshejwe bwa mbere muri 1780
    Oll Korrect ryakoreshejwe bwa mbere muri 1839
    Old Kinderhook ryakoreshejwe bwa mbere muri 1840
    Open Key ryakoreshejwe bwa mbere muri 1861 cg 1862
    Old Keokuk ryakoreshejwe bwa mbere muri 1865
    Ola Kala ryakoreshejwe bwa mbere muri 1913
    Obediah Kelly ryakoreshejwe bwa mbere muri 1933
    Otto Kaiser ryakoreshejwe bwa mbere muri 1953
    O (Zero) Killed ryakoreshejwe bwa mbere tariki 2 Werurwe 1981.

    In a word, no. It’s much older. The current take on OK is that it is a corrupted abbreviation of standard English all correct, via its pronunciation as ‘orl korrect’. As Brett notes below, there was a vogue for such abbreviated terms at the time. It dates from 1839 in the US (the UK slang lexicographer J.C. Hotten has it – correctly etymologized – in his Slang Dictionary of 1864 but without reference to US origins. The term was used, and thus widely popularized, in the election campaign of US president Martin Van Buren in 1840, when it conveniently suited his nickname ‘Old Kinderhook’, based on the town of his birth Kinderhook, New York. It was further popularized by the OK Club, founded in 1840, whose members were Democrats who backed Van Buren. For a more detailed discussion of the subject, which still enjoys a wide, if ultimately pointless debate as to its origins, I would suggest a look at a number of articles by A. W. Read in American Speech (1963) vol. 38, (1964) vol. 39, etc.

Comments are closed.

en_USEnglish