Lt Mutabazi yakatiwe burundu yamburwa n’ impeta za gisirikare

Kigali – Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2014, urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be urukiko rwanzuye ko Lt Mutabazi ahabwa igihano kiruta ibindi aricyo gufungwa burundu ndetse  yamburwa impeta za Gisirikari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwahitanye abantu baguye mu iterwa rya Gerenade ku  Kicukiro kuko aricyo cyaha ubutabera bwasanze kiremereye kurusha ibindi yaregwaga. […]Irambuye

U Rwanda ruzakomeza gufatanya n’amahanga mu kuzamura ICT- President Kagame

Mu muhango wo gusoza ibiganiro byaberaga muri Serena Hotel muri Gahunda yiswe Smart Rwanda Days 2014, President Kagame yabwiye abatibiriye iyi nama imaze iminsi itatu ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana n’amahanga mu rwego rwo kuzamura ishoramari mu ikoranabuhanga  kandi  asaba inzego zitandukanye  gukorera hamwe mu rwego rwo guha amahirwe angana ku baturage bose […]Irambuye

Mu mwaka wa mbere wa Manda ya 3 twatoye amategeko

Mu kiganiro Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko , Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu mu rwego  rwo kubagaragariza ibyagezweho nyuma y’umwaka umwe manda ya gatatu itangiye, yavuze ko hatowe amategeko 60  andi 41 akaba yaramaze gutangazwa mu igazeti ya Leta. Iki kiganiro cyabereye mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, mu Karere […]Irambuye

Uganda: President Kagame azitabira inama y’ubukungu ihuza u Rwanda na

Nk’uko bisanzwe hagati y’ibihugu byombi, ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha i Kampala hazabera inama ihuza u Rwanda na Uganda yiga ku bukungu n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Iyi nama izaba ku italiki ya 7, Ukwakira ikazitabirwa na President Kagame hamwe na President Museveni wa Uganda. Iyi nama itegurwa ku bufatanye b’ibigo bishinzwe iterambere byaUganda(Uganda Revenue Authority) […]Irambuye

SIDA ngo yaturutse i Kinshasa muri 1920

Mu kinyamakuru kitwa Science, abashakashatsi bemeje ko icyorezo cya SIDA gifite inkomoko mu Mujyi wa Kinshasa muri DRC. Iri tsinda mpuzamahanga ry’abashakashatsi ryemeza ko kubera ubwiyongere bw’abaturage, ubusambanyi  ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu byatumye SIDA ikwirakwira vuba  muri uriya Mujyi ndetse n’ahandi. Abahanga mubyitwa Viral Archaeology nibo basanze indiri ya SIDA ku isi yaratangiriye muri Congo. […]Irambuye

USA: Umunyamakuru wa NBC News bamusanganye Ebola

Umunyamakuru ufotorera Televiziyo wa NBC News yo muri USA wakoreraga muri Liberia utavuzwe izina bamusanganye Ebola ahita ajyanwa iwabo muri USA ngo avurwe. Ibimenyetso byapimwe kuri uyu munyamakuru birimo umuriro mwinshi no kuva aamaraso byagaragaje ko yafashwe na Ebola , ibi bikaba bibaye ubwa mbere umunyamakuru w’Umunyamerika afashwe n’iyi ndwara yayogoje Africa y’Uburengerazuba ikaba imaze […]Irambuye

Nigeria: Umukuru wa Boko Haram arabeshyuza abavuga ko yapfuye

Muri video yasohowe na Boko Haram, irerekana umukuru wayo  Abubakar Shekau anyomoza ibyavuzwe n’ingabo za Nigeria ko zamwivuganye mu Cyumweru gishize. Iyi video yabonywe na AFP kuri uyu wa kane, Ukwakira, yerekana Shekau asobanura uburyo ingabo za Nigeria zikabya kandi zibeshya zigamije kwiyerekana neza ku baturage ba Nigeria n’amahanga. Isobanura kandi ko Boko Haram yigaruriye […]Irambuye

Abashoramari banini bashobora gusonerwa imisoro mu myaka 7

Mu itegeko rishyiraho amabwiriza agenga abashoramari rya 2015 riri kwigwaho mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, rirateganya kuzakuriraho abashoramari banini umusoro mu gihe kingana n’imyaka 7. Biteganyijwe ko hari indi misoro izagabanywa ku kigero cya 30 ku ijana ku bashoramari baciriritse mu rwego rwo kuborohereza akazi. Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bw’Abongereza the Reuters, ibi byemezo […]Irambuye

Abakiriya ba Airtel bohorerezanya bakakira amafaranga ku buntu bariyongereye

Ubu abakiriya ba Airtel bashobora kwakira ndetse no kohereza amafaranga bakoreshe services za Airtel ku  buntu bariyongereye cyane. Kuva hashyirwaho gahunda ya Airtel ifasha abakiriya ba Airtel gukora gahunda zitandukanya harimo kugura umuriro, kugura airtimes zo gushyira muri telephone cyangwa muri mudasobwa, kwishyura amafaranga y’ibyangombwa byo gutwara imodoka ndetse no kwakira  no kohereza amafaranga ku […]Irambuye

en_USEnglish