Digiqole ad

Nigeria: Umukuru wa Boko Haram arabeshyuza abavuga ko yapfuye

Muri video yasohowe na Boko Haram, irerekana umukuru wayo  Abubakar Shekau anyomoza ibyavuzwe n’ingabo za Nigeria ko zamwivuganye mu Cyumweru gishize.

Abubakar Shekau ati: "Allah ntarankuraho amaboko.Abavuga ko napfuye barabashuka"
Abubakar Shekau ati: “Allah ntarankuraho amaboko.Abavuga ko napfuye barabashuka”

Iyi video yabonywe na AFP kuri uyu wa kane, Ukwakira, yerekana Shekau asobanura uburyo ingabo za Nigeria zikabya kandi zibeshya zigamije kwiyerekana neza ku baturage ba Nigeria n’amahanga.

Isobanura kandi ko Boko Haram yigaruriye imijyi myinshi ikanayishyiramo ubutegetsi bugendera ko mahame akaze ya Kisilamu, Sharia.

Shekau yagize ati: “Ndahari ntaho nagiye. Nzapfa aruko gusa Allah yisubije ubuzima bwanjye.”

Muri iyi video avuga ko yaba Francois Hollande, Benjamini Netanyahu, Barrack Obama, David Cameroun nta numwe wamwifuriza gupfa ngo bimuhame keretse Allah wenyine(Imana)

Mu cyumweru gishize  ingabo za Nigeria zatangaje ko zivuganye umukuru wa Boko Haram , Abubakar Shekau nyuma y’urugamba rukomeye rwabereye mu majyaruguru wa Nigeria ahari ibirindiro bya Boko Haram.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zanze kwemeza aya makuru, zivuga ko bigomba kwitonderwa mbere yo kubifataho umwanzuro udakuka.

Kugeza ubu ntawamenya aho iyi video y’iminota 36 yafatiwe n’uwahifashe.

Muri iyi video kandi Boko Haram yemera ko ariyo yarashe indege ya gisirikare yahanutse mu byumweru bitatu bishize ikaba yari imaze igihe yaraburiwe irengero.

Reba video Abubakar Shekau asobanura ko akiriho kandi ibikorwa bye bikomeje

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=vCjrR1d7uLM” width=”560″ height=”315″]

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Sha ni hahandi ntabwo warutaga Bin Laden. Nawe uzapfa tu. Ikindi nuko iyo sharia urata abaturage batayikeneye kandi n’isi ntiyikeneye. Ashatse yareka intambara.

  • Urikadogo koko!!!!sheria uvugako ntawukeneye uba uvuga bande batayikeneye,ashyizweho nimana sha kadogo,Obama cameroun na benjamini nyetanau na bandi nkabo bagifite ibitekerezo byagipagani,ntabwo bazakuraho cheria.bazajya nabo bapfa

  • Aahahahhahaa iyo sharia isabakwica abantu ibahora ukwemera kwabo sinzayimenye rwose. Allah ahe kujijuka abahumishijwe na Sheitani abinyujije muri Sharia

Comments are closed.

en_USEnglish